IGIHE

Ruhango: Uregwa gukoresha umugore umuruta imibonano mpuzabitsina ku gahato yireguje ko nta ntwaro yari afite

0 17-09-2026 - saa 20:07, Nshimiyimana Théogène

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bw’umusore w’imyaka 24 uregwa gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 30

Mu rubanza rwabaye ku wa 17 Nzeri 2026, umusore yageze imbere y’urukiko yemera ko yasambanye n’umugore ariko bumvikanye nta gahato kabayeho.

Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uregwa Yatawe muri yombi taliki ya 6 Kamena 2026 akaba afungiye mu igororero rya Muhanga.

Icyaha bikekwa ko cyabereye mu mudugudu wa Buhanda mu kagari ka Nyakogo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango.

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwategetse ko umusore akurikiranwa afunze by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Mu kuburana ubujurire umusore yavuze ko yasambanye n’umugore bumvikanye nta gahato kabayeho bityo yafungurwa by’agateganyo.

Me Karuranga Salum wunganira uregwa yabwiye urukiko ko umugore uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta burenganzira yabujijwe bwo kuba yakwanga gusambana, nta terabwoba yashyizweho, nta buriganya yakorewe.

Yagize ati"Umugore w’imyaka 30 udafite ikibazo mu mutwe nta kuntu umusore w’imyaka 24 yari kumusambanya ku gahato kuko bigaragara ko umukiliya wanjye nta n’intwaro yari afite ngo arayikubita umugore basambanye."

Me Karuranga yasabye urukiko ko umukiliya we yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko n’ibikomere umugore afite byatewe nuko basambaniraga ahantu hatari heza mu mabuye no mu mifatangwe kuko bari bihishe mu ishyamba.

Ubushinjacyaha buvuga ko imyenda y’umugore yaciwe n’umusore iriho n’amaraso ndetse n’iryinyo rye rikurwa n’umusore.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati"Uyu mugore yasambanyijwe yanabanje kwirwanaho ariko biranga umusore amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato"

Ubushinjacyaha buvuga ko ibikomere umugore afite yabitewe n’umusore bitatewe naho basambaniye kuko iyo biterwa naho basambaniye umugore yari gukomereka ku mugongo, ku itako atari gukuka iryinyo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko imyiregurire y’umusore yateshwa agaciro agakomeza gufungwa by’agateganyo, icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ntigihinduke.

Umucamanza yatangaje ko azatangaza icyemezo taliki ya 22 Nzeri 2026

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza