IGIHE

Ruhango:Umusore uregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore umuruta yajuriye

0 13-08-2026 - saa 14:57, Nshimiyimana Théogène

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ruheruka gufata icyemezo gifunga by’agateganyo umusore w’imyaka 23 aregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato umugore w’imyaka 30 gusa uyu musore yahise ajurira.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho uyu musore ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita cyangwa gukomeretsa undi ku bushake n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumugi.

Ibyaha bikekwa ko byakozwe byabereye mu mudugudu wa Buhanda mu kagari ka Nyakogo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko uyu musore yagiye mu rugo baturanye arakomanga, baramukingurira ajyana umugore usanzwe ari umukozi wo mu ishyamba aramukubita ndetse anamusambanya ku gahato. Ubushinjacyaha bukavuga ko uyu mugore yagize ibikomere mu kanwa, akurwa iryinyo ndetse anagira ibikomere ku mubiri aranabyimbirwa.

Ubushinjacyaha bukavuga ko byamenyekanye kuko umugore wahohotewe yatabaje agatabarwa ariko yasambanyijwe, umusore na we agahita yiruka agata imyenda yari yambaye mu ishyamba.

Umusore yiregura yemeye ko yasambanye n’uriya mugore ariko nta gahato karimo kuko bari basanzwe banasambana bityo agahakana ibyaha aregwa.

Me Karuranga Salum wunganira uregwa yavuze ko umugore kuba yagira ibikomere ku mubiri nta gishya kuko basambaniraga mu bihuru hari imifatangwe bityo atari muri hoteli ku buryo batari gukomereka kuko n’umukiliya we ibyo bikomere yari abifite kandi ko kumenyekana ko basambanye byatewe n’umwana wo muri ruriya rugo, kuko umugore wasambanaga yasigiye umwana telefone nyirabuja ayihamagaye yitabwa n’umwana maze ageze mu rugo abura umukozi, umwana ajya kwerekana inzira umukozi yanyuzemo niko kuvumburwa avuga ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko ko umusore afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe uregwa we yasabaga ko yakurikiranwa adafunze.

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma umusore akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

IGIHE yamenye ko uyu musore ufungiye mu igororero rya Muhanga atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko akaba yarakijuririye mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga gusa atarahabwa itariki yo kuburana.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza