Mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Ntenyo, Umudugudu wa Kavumu, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugore wishwe n’umugabo we amukubise umuhini mu mutwe.
Byabaye ku wa 31 Gicurasi 2026, aho bivugwa ko mbere y’uko uyu mugabo yica uyu mugore w’imyaka 41 witwa Niyonsenga Claudine yabanje kumugurira inzoga nyuma bageze mu rugo ahita amwivugana.
Abaturage bo muri aka gace baganiriye na TV1 bavuze ko ibyo bitatunguranye kubera ko uyu mugabo yajyaga yigamba ko azica umugore we kubera ko yari yaraguze n’uyu muhini yamwicishije.
Umwe mu baturage yagize Ati “Yari yaraguze umuhini awushyira mu nzu yirirwa abibwira abantu ngo nzamwica, nzamwica birangira koko abishyize mu bikorwa [...]. Turifuza ko bamuzana bakamuburanishiriza mu ruhame abaturage twese tugaterana tukamushinja ibyo yakoze.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jean d’Arc, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ahanini yaturukaga ku businzi. Yavuze ko bagerageje kubaganiriza ndetse babasaba ko batandukana kugira ngo hatazagira uwivugana mugenzi we.
Ati “Baraganirijwe binaniranye babagira inama y’uko buri umwe yatandukana n’undi.”
Yakomeje avuga ko uwo mugabo ukekwaho kwivugana umugore yatawe muri yombi ndetse ko ubu afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Byimana.
Uyu mubyeyi asize abana batatu yabyaranye n’uyu mugabo wamwishe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!