Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) rwateye utwatsi ubusabe bwa Akayesu Jean Paul bwo kujya kwivuriza mu mahanga kubera ko yatanze raporo ya muganga ishaje.
Akayesu yabaye Burugumesitiri wa Komini Taba muri yahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuva muri Mata 1993 kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye.
Yashinjwe guhagarikira Interahamwe zicaga Abatutsi muri Taba, kuziha ubufasha no kuzishishikariza kwica, aho yazibwiraga ko zigomba kwikiza ‘Ibyitso by’Inkotanyi’ no gutanga urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Mu Ukwakira 1995, Akayesu yafatiwe muri Zambia, yoherezwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.
ICTR yamuhamije icyaha cyo gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside no gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu, tariki ya 2 Ukwakira 1998 imukatira igifungo cya burundu. Ni we wa mbere uru rukiko rwakatiye.
Akayesu yakuwe muri gereza ya ICTR, yimurirwa by’agateganyo mu yo muri Mali. Kuva mu 2019, afungiwe muri gereza ya Akpro-Missérété yo muri Benin.
Tariki ya 25 Kamena 2026, umunyamategeko John Philpot wunganira Akayesu yandikiye Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, amumenyesha ko umukiliya we arembye, bityo ko akeneye kubagwa byihuse.
Mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cy’umukiliya we, Me Philpot yahaye IRMCT raporo ya muganga yo ku wa 26 Nzeri 2024, ariko ntiyashyizwe ahabona kuko ikubiyemo amakuru y’ubuzima bwe bwite.
Uyu munyamategeko yamenyesheje uru rwego ko nta buvuzi bw’indwara ye butangirwa muri Benin icyakoze ko yamenyeshejwe ko buboneka muri Afurika y’Epfo, Sénégal cyangwa Togo.
Akayesu yasabaga ko uru rwego rwasaba Umwanditsi Mukuru warwo, Abubacarr Tambadou, kumufasha gutegura gahunda yo kujya kwivuza bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2026.
Tariki ya 6 Nyakanga, Graciela yasubije Me Philpot ko nta raporo za vuba yatanze zigaragaza niba ubuzima bwa Akayesu bwarakomeje kuzamba ku buryo yafashwa kujya kwivuza byihuse bitarenze tariki ya 15 Nyakanga.
Uyu mucamanza yagaragaje ko raporo yo mu 2024 atari impamvu ikwiye gushingirwaho mu gusaba ko ahabwa ubuvuzi bwihuse, bityo ko ubusabe bwe budafite agaciro.
Graciela yagaragaje ko Tambadou akomeje kubahiriza inshingano yo gukurikirana uko ubuzima bwa Akayesu buhagaze, binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bwa gereza ya Akpro-Missérété kandi ko azakomeza kubigenza uko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!