Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr. Pradeep K. Khosla na Ivan Murenzi umwungirije baganira ku ngingo zitandukanye zishingiye ku buryo iyi kaminuza yakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Kagame yabakiriye ku wa 30 Nyakanga 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Itangazo Village Urugwiro yashyize hanze rirakomeza riti “Ibiganiro byabo byibanze ku cyerekezo cya UR n’uburyo bwo gukomeza guharanira ireme ry’uburezi, ubushakashatsi n’ihangwa ry’ibishya, ari na ko ikomeza gutanga ubumenyi bukenewe mu guteza imbere u Rwanda.”
Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gutezwa imbere mu buryo butandukanye hagamijwe gushyigikira intego y’u Rwanda yo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Iyi kaminuza yashinzwe mu 1963 muri Nzeri 2013 ni bwo byemejwe burundu ko iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’andi mashuri makuru na kaminuza bya Leta bitandatu bihurizwa hamwe bikaba kaminuza imwe ya Leta ikitwa Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Imibare yerekana ko kuva mu 1963 kugeza mu 1993 abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza banganaga na 2997.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva mu 1995 kugeza mu 2013, iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 50.490.
Mu myaka 10 ishize kugeza mu 2025 kuva hahuzwa amashuri makuru atandukanye akaba Kaminuza y’u Rwanda, hamaze kurangiza abanyeshuri ibihumbi 72.
Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme no guhanga ibishya mu myigishirize n’ubushakashatsi hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, iby’abanyeshuri, Igihugu, Akarere n’iby‘isi yose muri rusange.
Mu 2024 Prof Kayihura Muganga Didas uyiyobora, yavuze ko byasabye akazi kenshi guhuza inzego zitandukanye zakoraga ukwazo, zikaba ikintu kimwe kandi zari zifite uburyo zikoramo ibintu byazo, avuga ko bitakomye mu nkokora amasomo ariko ari ibintu bisaba igihe kugira ngo zose zihuze umurongo n’indangagaciro.
Ati “Urugero ni nk’ibyo turi gushyira mu burezi ubu ngubu, ushobora kuzabona ingaruka zabyo mu myaka nka 15 iri imbere. Uburezi ni ikintu ushoramo utiteze guhita ubona umusaruro w’ako kanya,”
Bijyanye n’amavugurura yagiye akorwamo, iyi kaminuza yatangiye gutanga umusaruro kuko nk’ubu iherutse kuza muri kaminuza 10 za mbere nziza muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nk’uko raporo ya ’2024 Times Higher Education’ yabigaragaje
Ni raporo yakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hashingirwa ku gupima uruhare izo kaminuza zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo.
Ingingo 20 zikubiye mu byiciro bitanu ni zo zigenzurwa, hakarebwa uburyo kaminuza zirushanwa amanota, nyuma hagakorwa impuzandengo yo kureba uburyo zirushanya mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.
Izo nkingi zirebwaho zirimo ibijyanye n’umutungo ibijyanye n’imari, gukorera mu mucyo, uburyo zikorana n’abanyeshuri, imiyoborere yazo ndetse n’ingaruka zigira ku Mugabane wa Afurika.
Kaminuza y’u Rwanda yaje ku mwanya wa munani kuri uru rutonde, ibishimangira uburyo amavugurura imaze iminsi iri gukora ari gutanga umusaruro, anazamura ireme ry’uburezi ry’abanyeshuri bayigamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!