Nyir’uruganda Ingufu Gin rukora ibinyobwa bisembuye akaba n’Umuyobozi Mukuru warwo, Ntihanabayo Samuel, yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yemera gutanga ingwate ya miliyari 1,9 Frw kugira afungurwe by’agateganyo.
Ntihanabayo hamwe n’abandi barimo abakozi n’abayobozi b’inganda zikora ibinyobwa bisembuye bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bagejejwe muri uru rukiko kuri uyu wa 25 Kanama 2026 kugira ngo baburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwasabye ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo ariko we yasabye urukiko ko yarekurwa kugira ngo akurikirane ibikorwa yashoyemo imari birimo ishuri n’umushinga wo kubaka isoko mu Biryogo.
Ntihanabayo yijeje urukiko ko abaye afunguwe by’agateganyo, atakwica iperereza rikomeje cyangwa ngo arivogere.
Umunyamategeko wa Ntihanabayo, Me Ngoga Samuel, yabwiye urukiko ko umukiliya we yemera gutanga ingwate ya miliyari 1,9 Frw kugira ngo yemererwe kuburana adafunzwe.
Ntihanabayo yageze mu rukiko ari kumwe n’abandi 15 bareganwa, barimo Twahirwa Fulgence ushinzwe ubuziranenge muri Ingufu Gin na Katushabe Donias ushinzwe umusaruro muri uru ruganda.
Ntihanabayo na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyo kwigomeka ku buyobozi.
Uretse bo bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bakaba bari kuburanishwa n’uru rukiko, hari bandi barenga 60 bafatiwe mu bindi bice hirya no hino mu gihugu, na bo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!