%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Nyir’Ingufu Gin yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo | IGIHE
IGIHE

Nyir’Ingufu Gin yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

0 25-08-2026 - saa 15:06, Utuje Cedric

Ubushinjacyaha bwasabiye Umuyobozi Mukuru akaba na nyir’uruganda Ingufu Gin rukora ibinyobwa bisembuye, Ntihanabayo Samuel, gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Kanama 2026 ni bwo bamwe mu bari muri dosiye y’abantu 80 barimo abakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, bagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Abagera kuri 16 ni bo bari bitabye urukiko, baburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu gitondo ahagana Saa Yine z’igitondo ni bwo Umucamanza yamenyesheje ababuranyi ko urubanza rutangiye ndetse asobanura ko bazajya baburana mu byiciro bari hagati ya batatu na bane.

Ntihanabayo Samuel ari kumwe na Twahirwa Fulgence ushinzwe ubuziranenge muri Ingufu Gin na Katushabe Donias Donias ushinzwe umusaruro muri uru ruganda ni bo baburanye mbere y’abandi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nyuma y’uko inzego zibifitiye ububasha zitangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko imikorere y’inzoga bikomeje gutera ibibazo mu Banyarwanda, byagaragaye ko inganda zirimo Ingufu Gin zateshutse ku mabwiriza.

Bwagaragaje ko mu mpamvu buvuga ko Ntihanabayo akwiriye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo harimo iy’uko yirengagije amabwiriza y’ubuziranenge, agakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibyagize ingaruka mbi ku baturage.

Ubushinjacyaha bwavuze ko isuzuma rikorwa kugira ngo hasuzumwe niba ibiri mu binyobwa inganda zikora bidashobora guhumanya ubuzima bw’ababinywa ariko ko ibyo bitakozwe muri Ingufi Gin.

Umushinjacyaha yagize ati “Iyo iryo suzuma ridakorwa bishobora kugira ingaruka mbi z’ubuzima ku bakoresha ibyo binyobwa mu gihe kirekire.”

Indi mpamvu ikomeye yagaragajwe n’ubushinjacyaha harimo ko ubuyobozi bwa Ingufu Gin bwabuze inyandiko igaragaza ko ibigega bibikwamo ibinyobwa muri uru ruganda bikorerwa isuku n’isukura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Ingufu Gin batajyaga babika ‘Ethanol’ neza kuko iperereza ryasanze ishyirwa ahantu batagenzura ubushyuhe bwaho kandi ko imiterere y’aho ibitse itajyanye n’amabwiriza.

Bwasobanuye ko ibi bishobora gutuma ubukana bw’iyi ethanol bwiyongera cyane, bukagera ku kigero cya 94% ndetse bikaba byagira ingaruka ku buziranenge bw’ibicuruzwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo yageze ubukana bwa ethanol bugeze kuri 94%, mu buryo bworoshye yagereranywa n’inkongi.

Bagaragaje ko kuba barayibikaga mu buryo budakwiye, byogera ibyago by’inkongi y’umuriro kandi bigateza n’ingaruka mbi ku bakozi bahakora bitewe n’uko baba bayihumeka.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko indi mpamvu Ntihanabayo akwiriye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ari uko iperereza ryagaragaje ko muri uru ruganda babika mu buryo budakwiriye ibikoresho byifashishwa mu gutanga uburyohe, impumuro n’ibara mu binyobwa, flavours.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko izo flavours zakoreshwaga mu binyobwa bisembuye byo mu ruganda rwa Ingufu Gin bitagaragarizwaga aho byaturutse cyangwa inkomoko yabyo.

Bwasobanuye ko kandi iri perereza ryasanze imifuniko ikoreshwa mu gufundikira ibinyobwa yari yararengeje igihe cyagenwe cyo kuyikoresha, ibi kandi bikaba bishobora kugira ingaruka mbi z’ubuzima ku babikoresha.

Ntihanabayo yavuze ko ibyabaye byabazwa abakozi b’uruganda

Ntihanabayo yahawe, abwira urukiko ko ari umushoramari, ko icyo yakoze ari ugushyiraho inzego zitandukanye mu ruganda zishinzwe gukurikirana ko ibikorwamo bikorwa neza kandi byujuje ubuziranenge.

Yavuze ko niba haragaraye amakosa, akwiriye kubazwa abari babishinzwe kuko ni bo bari babifitiye ububasha.

Umucamanza yahise amubaza niba kuba ari umushoramari ndetse akaba afite n’abakozi bashinzwe gukurikirana iby’ubuziranenge bakurikiranweho we bitamureba.

Ati “Ubwo bishatse kuvuga ko sosiyete yawe itandukanye nawe ku giti cyawe?”

Yakomeje abwira Ntihanabayo ko Ubushinjacyaha bugaragaza ko na we yabigizemo uruhare nubwo we avuga ko hari hari abakozi bashinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibicuruzwa uruganda rushyira ku isoko.

Ntihanabayo yasubije asaba urukiko ko bakomeza kumukirirana ariko agakurikiranwa ari hanze kuko adateganya kwica iperereza cyangwa kurivogera.

Umunyamategeko wunganira Ntihanabayo yavuze ko atemeranya n’impamvu Ubushinjacyaha bwatanze y’uko iperereza ryasanze imifuniko yifashishwa mu gufundikira ibinyobwa bisembuye muri uru ruganda yararangije igihe cyagenwe.

Yagaragaje ko mu busanzwe inzoga za ‘liqueur’ zitajya zigera igihe zirangirira rero ko badakwiriye kuvuga ko imifuniko yarangiye igihe cyo gukoreshwa.

Uyu munyamategeko yavuze ko umukiliya we akwiriye gukurikiranwa ari hanze kuko hari ibindi bikorwa bitandukanye yari yarashoyemo imari birimo ishuri ndetse n’umushinga wo kubaka isoko rya Biryogo, bishobora kudindira kubera ko afunzwe.

Ntihanabayo Samuel yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, we asaba gukurikiranwa ari hanze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza