Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ntihanabayo Samuel washinze uruganda Ingufu Gin akaba n’Umuyobozi rwarwo ndetse na Prof. Emile Bienvenu wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Uyu mwanzuro wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Nzeri 2026 utesha agaciro ubujurire bwabo bari baratanze nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse tariki ya 3 Nzeri ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha.
Abo mu nganda bashinjwa ibyaha bifitanye isano no gukora, gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge zitwaga ‘ibyuma’, abo muri Rwanda FDA bagashinjwa ibifitanye isano no gutanga ibyangombwa by’ubuziranenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 17 Nzeri 2026, Prof. Emile yavuze ko nk’Umuyobozi wa Rwanda FDA, hari imishinga ahagarariye ifitiye igihugu akamaro, bityo ko akwiye gufungurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kuyikurikirana.
Prof. Emile kandi yabwiye urukiko ko atari ashinzwe ubugenzuzi muri Rwanda FDA ku buryo yaryozwa ibyo avuga ko atakoze, ibyo abigaragaza nk’impamvu ikomeye yatuma adakekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Prof. Emile yahaye ikinyobwa ’Akarusho’ cy’uruganda rwa Sina Gérard icyangombwa cy’ubuziranenge kandi bitari byakemejwe n’akanama k’ubugenzuzi ko muri Rwanda FDA.
Prof. Emile we yagaragaje ko yasinye kuri iki cyangombwa ashingiye ku mwanzuro w’akanama ka Rwanda FDA kemeje ko uruganda rwujuje ibisabwa byose, ahamya ko ibyo yakoze bitanyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko igituma ashinjwa gusinya akanama kabishinzwe katarabyemeza ari ukwibeshya kwabaye mu matariki, kwatumye abashinzwe iperereza bakeka ko hakozwe ibigize ibyaha.
Mu gusuzuma ubujurire bw’abaregwa, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarebye niba hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha ndetse niba ibyo byaha bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.
Izi mpamvu, nk’uko biteganywa n’amategeko, zishingirwaho mu kwemeza niba urega afungurwa by’agateganyo mu gihe agikurikiranywe n’ubutabera.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko kuba Prof. Emile yemera ko yasinye kuri iki cyangombwa ari impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha, rusobanura ko ibyo kuba harabayeho kwibeshya ku matariki bizasuzumwa.
Rwagaragaje kandi ko icyaha Prof. Emile ashinjwa gihanishwa igifungo cy’imyaka irenze ibiri, bikaba byashingiweho mu gutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Izo mpamvu ni na zo zashingiweho mu kwanzura ko Dr. Nyirimigabo Eric na Dr. Nyamwasa Innocent bari bashinzwe ubugenzuzi muri Rwanda FDA bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bategereje kuburana urubanza rwabo mu mizi.
Dr. Nyamwasa yari yatakambiye urukiko, arusaba ko rwategeka ko afungurwa kugira ngo ajye kwivuza uburwayi amaranye imyaka 18, gusa Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yagaragaje ko ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge afungiwemo buzamufasha kwivuza.
Nzeyimana Janvier wari ushinzwe ibikorwa bya laboratwari muri Rwanda FDA na Niyigena Claudine wari ushinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa, bari baragaragarije urukiko ko nta byaha bakoze ubwo bakoraga ubugenzuzi mu ruganda Kerry Taste and Nutriton Rwanda.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko ubujurire bwa Nzeyimana na Niyigena nta shingiro bufite, ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha kandi ko icyaha bakekwaho gihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri, izo mpamvu zose zigashingirwaho mu kwanzura ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Nzeyimana yari yabwiye urukiko ko afite ikibyimba ku bihaha nk’uko raporo ya muganga ibigaragaza, asaba ko rwashingira kuri iyi mpamvu rukamuha amahirwe yo kujya kwivuza, gusa Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko ubuyobozi bw’igororero buzamufasha kwivuza.
Muhimpundu Alice, Mahoro Christian na Kangabe Benitha bo muri Rwanda FDA na bo bari bagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko bakoresheje ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, basaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutegeka ko bafungurwa by’agateganyo.
Kuri Kangabe na Mahoro, bagaragaje ko nubwo bari kubona amakosa mu ruganda Kerry Taste and Nutrition, batari kurufunga kuko ibyo bari kuba bihabanye n’ubutumwa boherejwemo, ahubwo ko icyo bakoze ari ugutanga inama z’ibyagombaga gukosorwa.
Basobanuriye urukiko ko Rwanda FDA yabohereje kuri uru ruganda gukora ubukangurambaga, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko bagiye gukorayo ubugenzuzi, bityo ko bari bafite ububasha bwo gufunga uru ruganda kuko rutari rwujuje ibisabwa.
Mu rubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ntihanabayo wa Ingufu Gin yari yavuze ko nta mpamvu ikomeye abona yari gutuma afatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, agaragaza ko nta cyaha uruganda Ingufu Gin rwakoze kuko mu nzoga rwari rumaze imyaka 10 rukora, nta yo byagaragaye ko yagize ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.
Nyir’Ingufu Gin yari yasabye urukiko ko rwategeka ko afungurwa by’agateganyo kugira ngo akurikirane ibikorwa bye bifitiye igihugu akamaro birimo ishuri ryigamo abanyeshuri 500, isoko rya Biryogo ari kubaka, asobanura ko aniteguye gutanga ingwate ya miliyari 1,8 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko, iperereza rigaragaza ko Ntihanabayo yakurikiranaga ibikorwa byose bya Ingufu Gin nk’uwari Umuyobozi wayo, kandi ko uru ruganda rwagaragayemo ibibazo birimo kudakora igenzura rihoraho ry’ubuziranenge.
Katushabe Donias wari ushinzwe umusaruro muri Ingufu Gin na Twahirwa Fulgence wari ushinzwe ubuziranenge muri uru ruganda, bari babwiye urukiko ko nta kigaragaza ko ibinyobwa byarwo byagize ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.
Bashingiye kuri iyi mpamvu bagaragaza ko nta mpamvu zikomeye zihari zituma bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora kwangiza ubuzima, basaba gufungurwa by’agateganyo.
Urukiko rwasobanuye ko nubwo abo muri uru ruganda bavuga ko ibinyobwa rwakoraga nta kibazo byari bifite, ubugenzuzi buheruka gukorwa bwanashingiweho mu kurufunga rwagaragaje ko rutubahirizaga amabwiriza y’ubuziranenge.
Nyuma yo gusobanura ibi byose, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Ntihanabayo, Katushabe na Twahirwa bakekwaho gukora ibyaha bakurikiranyweho, ko bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri, bityo ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Kayihura Belinda wari ushinzwe umusaruro muri sosiyete Kerry Taste and Nutrition na Peter Alphan Hamuduni wari ushinzwe ibijyanye n’amasoko, na bo bari bagaragaje ko batemeranya n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuko batabona ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.
Aba bakozi basobanuye ko ibitera impumuro (flavors) byatumizwaga n’iyi sosiyete mu mahanga byujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga kandi ko Ubushinjacyaha butagaragaza niba byaragize uruhare mu mpfu z’abishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko bwemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo, bushimangira ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.
Kuri uyu wa 28 Nzeri 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko iperereza ryerekana ko Kerry Taste and Nutrition Rwanda itari yujuje ibisabwa n’amategeko, rugaragaza ko Kayihura na Hamuduni bari babizi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Kayihura na Hamuduni bakekwaho gukora ibyaha bakurikiranyweho, ko ibi byaha bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri, rutegeka ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Ubwo uyu mwanzuro wasomwaga, abaregwa bose n’Umushinjacyaha ntibari mu rukiko. Hari abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!