IGIHE

Nyanza: Yahuriye mu rukiko n’uwamugurishije mu mahanga asuka amarira

0 1-10-2026 - saa 14:37, Nshimiyimana Théogène

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza rwaburanishije abanyeshuri bo muri kaminuza baregwa gucuruza abantu mu Bushinwa, maze uwatanze ikirego ari gutanga ububuhamya kwihangana birananirana asuka amarira.

Mu rubanza rwabaye Ku wa 30 Nzeri 2026 ruregwa Irandukanda David wigaga muri kaminuza yo mu Rwanda na Gasangwa Oscar wigaga muri kaminuza yo mu Bushinwa, baregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo gucuruza abantu, inyandiko mpimbano n’ibindi.

Baherukaga mu rukiko ku wa 2 Nzeri 2026 ari na bwo rwafashe icyemezo ko uwatanze ikirego ari we Mugabo (izina rye ryahinduwe), yajya mu rukiko gutanga ubuhamya.

Mugabo imbere y’urukiko yavuze ko mbere yo kugurishwa yabaga mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Yavuze akiri mu Rwanda yari incuti na Irankunda uregwa ndetse ari no muri Afurika y’Epfo bajyaga bavugana.

Ati "Nabonaga Irankunda anashyira ibintu kuri ’status’ ya WhatsApp’ bijyanye no mu mahanga maze ambwira ko asigaye yohereza abantu hanze."

Mugabo avuga ko muri uko kuganira yabwiye Irankunda umushahara ahembwa yumva ni muke, Irankunda amusaba ko yaza akamufasha kujya mu Bushinwa akamurangirayo akandi kazi kandi kazajya kamuhemba menshi.

Yagize ati "Yanyumvishije ko atari njye wa mbere azaba yohereje hanze gukora akazi keza maze anahamagara uwo yoherejeyo araduhuza kuri telefone, uwo yoherejeyo yaravuze ngo ’wigumya kubeshya abantu’ maze Irankunda akibyumva ahita akupa telefone"

Mugabo akomeza avuga ko Irankunda yahise amubwira ko uwo yoherejeyo yarenzwe. Ati "Yaje kunshakira ibyangombwa anampa n’amasezerano y’akazi nari ngiye kuzakora anca miliyoni 3 Frw ndayamuha."

Avuga ko yaje mu Rwanda maze Irankunda amushakira ibyangombwa byo kujya mu Bushinwa ariko yagombaga kuhagera agakomereza mu gihugu cya Laos giherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya ndetse amuhuza n’undi wagombaga kumufasha.

Mugabo akoresheje tike ye yageze mu Bushinwa afatwa neza akodesherezwa hoteli abamo ariko akabikorerwa n’umuntu atabona uretse kuvugana kuri telefone gusa nyuma yerekeza muri Laos.

Yagize ati "Nagezeyo nsanga ari akazi ko gukora ubutekamutwe ndabyanga nsabwa ko kugira ngo mve aho nari nsabwa kuzana abandi babiri bansimbura ndetse no kwishyura amafaranga yahawe Irankunda. Njye rero nta mafaranga nari mfite yewe sinari kubona uwo mpemukira nk’uko nari mpemukiwe"

Mugabo avuga ku buzima yabayemo mu gihugu cya Laos yahise aturika ararira biba ngombwa ko iburanisha riba rihagaze umwanya muto.

Yakomeje gutanga ubuhamya avuga ko akazi yemeye kugakora yirengera kuko yabonaga abanga kugakora, barakubitishwaga amashanyarazi, bafungwaga bambaye ubusa n’ibindi bibi yita ubucakara.

Ati "Byari ubuzima bubi kandi umuntu atemerewe no kuhava atazanye abantu babiri bamusimbura ndetse anasabwa kwishyura amafaranga uwamugurishije bamuhaye"

Mugabo avuga ko yavuye muri icyo gihugu cya Laos ubwo bakoraga umukwabu aho bakoreraga maze ababakoreshaga barahunga nyuma abasigaye barafatwa barafungwa.

Igihe cyarageze barabarekura yitabaza Ambasade y’u Rwanda imufasha gusubira mu Rwanda ahita atanga ikirego.

Irankunda yemera ko ari we wohereje Mugabo kuko yari afite ikigo cyohereza abantu mu mahanga.

Icyakora yavuze ko ibyo Mugabo yanyuzemo ahageze atabibazwa, agahakana ko nta masezerano y’akazi yamuhaye ahubwo ko yamufashaga.

Ati "Njye nta kazi namurangiyeyo nari mfite inshingano zo kumwohereza hanze dore ko we byari binoroshye kuko yarasanzwe ajya mu bihugu byo hanze".

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza mu Ugushyingo.

Irankunda David na Gasangwa Oscar batawe muri yombi muri Mutarama 2025. Bafungiye mu igororero rya Nyanza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza