IGIHE

Nyanza: Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe abagabo batanu bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12

0 14-08-2026 - saa 17:12, Nshimiyimana Théogène

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyafatiwe abagabo batanu baregwa kwica umwana w’imyaka 12 witwa Kalinda Loîc Ntwari William.

Taliki ya 18 Kanama 2023 ni bwo mu rugo iwabo wa Kalinda basanze yapfuye amanitse mu cyogesho.

Kalinda wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yarafite imyaka 12 y’amavuko.

Icyo gihe RIB yatangiye iperereza abagabo batanu ari bo Ngamije Joseph, Nikuze François, Rwasa Ignace na Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rasta batawe muri yombi bakekwaho kwica Kalinda.

Mu mpera z’umwaka wa 2024 Ngamije,Nikuze,Ngarambe,Nkaka na Ngiruwonsanga bagiye kuburana mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bose bacuze umugambi wo kwica umwana witwa Kalinda aho bakoreye inama kwa Ngarambe iyobowe na Ngamije bitewe n’amakimbirane yari afitanye na se wa nyakwigendera ashingiye ku mbibi z’ubutaka bashaka kumubabaza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya wabiyumviye bakora iyo nama yo gukora ubwicanyi yanzuwemo ko bica nyakwigendera bakoresheje isashi, kuko ariyo igira vuba nk’igitekerezo cyazanwe na Rukara, binashyirwa mu bikorwa kalinda arincwa.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa igihano cy’igifungo cya burundu ariko baburanye bahakana ibyaha baregwa bavuga ko nta nama bakoze.

Ngamije, Nikuze, Ngarambe, Nkaka na Ngiruwonsanga basabye ko uwo mutangabumya ubashinja yahamagazwa mu rukiko akagira ibyo abazwa maze urukiko ruramuhamagaza ntiyitaba byanatumye urubanza rusubikwa inshuro zitari munsi y’ebyiri ngo azabanze aze agira ibyo abazwa gusa kuko byarangiye ataje abaregwa basabaga ko ibyo yavuze mu bugenzacyaha bitagakwiye guhabwa agaciro, kandi Ngamije yavuze ko nta makimbirane yagiranaga na se wa nyakwigendera bityo atari no kuyobora inama yo kwica umwana we ariwe Kalinda wasanzwe iwabo amanitse mu cyogesho yapfuye.

Bose basabaga kugirwa abere bagafungurwa maze bagasubira muri sosiyete nyarwanda, ndetse urukiko rwisumbuye rwa Huye rumaze gusuzuma uburyo impande zombie zaburanye rubagira abere.

Urukiko rwagaragaje ko imyiregurire ya Ngamije, Nikuze, Ngarambe, Nkaka na Ngiruwonsanga ifite ishingiro, ruteka ko bahita bafungurwa bava mu igororero rya Huye bari bafungiyemo.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi aherutse kuvuga ko ubushinjacyaha bwajuririye Urukiko Rukuru rwa Nyanza.

Nta tariki iramenyekana abaregwa bazaburaniraho. Bose barafunguwe.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyo gufungura abantu batanu baketsweho kwica umwana w'imya 12
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza