Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha urubanza rw’abayobozi ba koperative icunga umutekano mu bigo by’amashuri, mu isoko rya Nyanza n’ahandi aho baregwa kunyereza umutungo ungana na miliyoni 77 Frw wa koperative yitwa ’Umoja ni Nguvu’
Ku wa 7 Ukwakira 2026 abari abayobozi ba koperative icunga umutekano yitwa ’Umoja ni Nguvu’ batangiye kuburana mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
IGIHE yamenye amakuru ko amafaranga koperative ishinja bariya bayobozi kunyereza asaga miliyoni 77 Frw aho bikekwa ko bayanyereje kuva mu mwaka wa 2022 kugeza 2025.
Byamenyekanye ubwo abayobozi bafunze baregaga Nsabimana Eugene mu Ukuboza 2025 arafungwa ageze mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yemera ko yatwaye amafaranga.
Icyo gihe yavuze ko yafatanyije n’abamureze maze urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rufata icyemezo kimufungura by’agateganyo nyuma inzego zibifitiye ububasha zongeye gukora iperereza zishakisha bariya bayobozi bafunze ndetse na Eugene Nsabimana cyakora we aratoroka.
Mu kwezi Kwa Werurwe 2026 ni bwo uwari Perezida wa Koperative witwa Munyanziza Pascal, uwari ushinzwe abakozi witwa Hategekimana Vincent, umucungamutungo witwa Sibomana Obed n’uwari ushinzwe gusinyira amafaranga ngo asohoke witwa Kayumba Charles batawe muri yombi.
Bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo, bakaba bafungiye mu igororero rya Huye gusa hakaba hari undi witwa Nsabimana Eugene wari ushinzwe kwishyuza ibigo bakoranaga watorotse inzego z’ubutabera na we uburanishwa nk’udahari.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko uwari umucungamutungo witwa Sibomana yanyereje amafaranga asaga miliyoni 7 Frw ayajyana mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nsabimana yafunguje konti ye bwite iri mu mazina yenda gusa n’ari mu mazina ya konti ya koperative kandi mu buhamya bwe yamera ko amafaranga yanyerejwe na we ubwe afatanyije na Perezida Munyanziza, Hategekimana ndetse na Kayumba.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nsabimana ashinja urimo Hategekimana gushyiraho abakozi barimo abana be byagaragaraga ko ari abakozi ba koperative nyamara bitari byo ahubwo bahembwaga badakora.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati "Nsabimana we ubwe yashinje aba bari imbere y’urukiko ko bafatanyaga kunyereza amafaranga kandi koko ni byo nta kuntu amafaranga yari gusohoka Perezida ari we Munyanziza atabyemeye dore ko na we yabisinyiraga, ushinzwe kuyasinyira Kayumba atabizi, icyongeye Hategekimana wari ushinzwe abakozi na we yashyiragaho abakozi badakora barimo abana be kandi bagahembwa"
Iburanisha ryo ku wa 7 Ukwakira 2026 umwanya munini wihariwe n’ubushinjacyaha maze umucamanza avuga ko urubanza ruzakomeza ku wa 28 Ukwakira 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!