Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagize umusaza w’imyaka 66 witwa Nyakagabo Claver n’umuhungu we w’imyaka 25 witwa Tuyishime Emmanuel baregwaga gusambanya abangavu barimo uw’imyaka 17 n’undi w’imyaka 16, abere. Ni nyuma yo gusanga aba bana ari amasugi.
Ni ibyaha byakekwaga ko byabereye mu Mudugudu wa Gakenyeri A mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musaza n’umuhungu we bakoresheje abangavu babiri babacururiza amandazi ndetse rimwe na rimwe bagakora mu kabari ka Nyakagabo.
Byakekwaga ko uyu musaza n’umuhungu we basambanyaga aba bana babasimburanwaho.
Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko ko bahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana bagahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kuko abana bivugira ko basambanwaga ndetse hari n’abatangabuhamya bemeza ko bari babizi abana basambanwa.
Abakekwa baburanye bahakana ibyaha bakekwaho.
Me Mpayimana Jean Paul wunganiye abaregwa yavuze ko no mu muco nyarwanda bitabaho ko umwana asambana n’umukobwa ngo se na we ajyeho bityo abakiliya be nta cyaha bakoze.
Me Mpayimana avuga kuri raporo yakozwe na muganga yagaragaje ko nta gikomere abana bafite kandi ibizamini byafashwe byagaragaje ko abana nta Virusi itera SIDA bafite, ibihabanye n’ibyo abarega bavugaga ko bandujwe iyi ndwara idakira.
Ikindi raporo ya muganga yagaragaje ko abana ari amasugi, Me Mpayimana Jean Paul yasabye ko abakiliya be bagirwa abere.
Avuga kuri raporo ya muganga, umushinjacyaha yavuze ko bisanzwe ko abasambanya abana bagira amayeri menshi ariko kuba abana bemeza ko basambanywaga ndetse hari n’abatangabuhamya bemeza ko bariya bangavu basambanwaga n’abaregwa bakwiye guhamwa icyaha bakagihanirwa.
Mu isomwa ry’icyemezo cy’urukiko ryabereye mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye IGIHE yakurikiranye, urukiko rwafashe icyemezo cy’uko ikirego cy’ubufatanyacyaha nta shingiro gifite, ko abaregwa badahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, ko bagizwe abere, rutegeka ko abaregwa bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.
Abaregwa batawe muri yombi muri Nzeri 2025 babanza gufungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubushinjacyaha ya Busasamana nyuma bajya gufungirwa mu Igororero rya Huye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!