Abagabo batatu bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bagakatirwa gufungwa imyaka 25 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye aho bashinjwa kwica abajura babiri, bajuriye.
Abaregwa ni Karangwa Vianney, Safari Vianney na Niyomugabo Bigirimfura aho bose baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Buruba mu Kagari ka Butara mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Karangwa afatanyije na Bigirimfura ndetse Safari n’abandi batorotse bakubise abitwa Hakizimana Jacques alias Sebiraza na Twambazimana Eric babahora ko bari banze kuvuga aho ihene baraye bibye bayishyize ndetse ko abishwe bari basanzwe ari abajura barayogoje abaturage bakanangiza imyaka yabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bose bemeye icyaha ndetse n’imirambo y’abishwe yasanzwe mu ishyamba ifite ibisebe.
Karangwa Vianney ahakana icyaha avuga ko yemera ko abantu bapfuye ariko bakubiswe n’abaturage benshi kuko bari abajura barayogoje abaturage.
Safari Vianney yemera ko bariya bantu bapfuye ariko batari bagambiriye kubica ahubwo ko babirutseho bagira ngo babaze aho bahishe ihene bari bibye.
Bigirimfura Niyomugabo ahakana icyaha avuga ko yirutse ku bajura akagwa, akavunika bityo atari bubashe kubakubita ahubwo ko bakubiswe n’abaturage we atarimo kandi abakubiswe baje gupfa.
Ubushinjacyaha bwo bwasabaga urukiko ko abaregwa bose bahamwa n’icyaha bagakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, mu gihe abaregwa bo basabaga gufungurwa hanashingiwe ko ibyabaye habayeho ubusembure bw’icyaha.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwariherereye rusesengura imyiregurire y’impande zombi rwanzura ko rushingira ku murongo watanzwe ku bijyanye n’uruhare rw’uwari mu gihiriri cy’abahamwe n’icyaha cyo gukubita, gukomeretsa no kwica afatwa nk’uwafatanyije nabo.
Mu manza zinyuranye zaciwe umurongo watanzwe kuri iki kibazo ni uko ’ku cyaha cyakozwe n’igihiriri cy’abantu benshi bayobowe n’uburakari cyane cyane icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no kwica, si ngombwa ko ugikurikiranweho aba na we yafashe intwaro ngo ateme cyangwa ngo akubite kugira ngo aryozwe icyo icyaha, apfa gusa kuba yari muri iyo mbaga kandi icyaha kikaba cyarakozwe".
Ibi byatumye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasanze Karangwa Vianney, Safari Vianney na Niyomugabo Bigirimfura bigaragara ko bari mu gihiriri cyariho gihiga abibye bityo ntaho bahungira uruhare rwabo ku cyaha baregwa.
Icyakora kuko ari ubwa mbere bakurikiranwe n’inkiko byababera impamvu nyoroshyacyaha bagahishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 aho kuba igihano cy’igifungo cya burundu nkuko ubushinjacyaha bwabisabye bityo urukiko rutegeka ko bagomba gufungwa imyaka 25 kuri buri wese.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Safari, Niyomugabo na Karangwa bose uko bafungiye mu Igororero rya Huye batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye ku buryo bakijuririye mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza gusa ntibarahabwa itariki bazaburaniraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!