Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) rwahaye Matayo Ngirumpatse andi mahirwe nyuma yo gusanga ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe butubahirije amabwiriza.
Iki cyemezo cyafashwe na Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, ku wa 4 Kanama 2026, asubiza ubusabe bwa Ngirumpatse bwo guhabwa imbabazi, kugabanyirizwa igihano no kurekurwa mbere y’igihe kubera impamvu “zidasanzwe kandi zikomeye”.
Ngirumpatse yabaye Perezida w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi bw’u Rwanda kuva mu 1975 kugeza mu 1994. Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvénal, yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho Leta y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yari iyobowe na Théodore Sindikubwabo.
Urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwahamije Ngirumpatse kugira uruhare mu gutegura Jenoside, gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside, gushishikariza Intrerahamwe gufata ku ngufu Abatutsi b’abagore n’abakobwa, rumukatira igifungo cya burundu tariki ya 2 Gashyantare 2012.
Tariki ya 23 Nyakanga, Ngirumpatse yasabye gufungurwa mbere y’igihe, abinyujije ku munyamategeko we, Me Frederic Weyl.
Uyu munyamategeko yagaragaje ko kuva mu 1999 ubwo umukiliya we yari amaze umwaka afunzwe, yatangiye kurwara diabetes iri kurushaho kumuzonga, Hepatite C, umuduvuko ukabije w’amaraso, stroke n’uburwayi bw’amaso.
Me Weyl yagaragarije Graciela ko kubera stroke, Ngirumpatse adashobora guhagarara umwanya munini.
Yagaragazaga ko kubera ko Sénégal afungiwemo yafashe icyemezo cyo kudafunga abantu barengeje imyaka 70 y’amavuko, kabone n’iyo baba bafite ubuzima buzira umuze, na we abona akwiye gufungurwa kuko afite imyaka 86.
Mu mpamvu IRMCT ishingiraho mu gufungura mbere y’igihe abo ifunze, harimo kuba barangije bibiri bya gatatu by’igifungo bakatiwe. Ku bakatiwe igifungo cya burundu, gihwanishwa n’imyaka 45.
Me Weyl yavuze ko hashingiwe kuri iri hame, Ngirumpatse yategereza gusaba gufungurwa tariki ya 4 Kamena 2028 ubwo azaba amaze imyaka 30 afunzwe, afite imyaka 89 y’amavuko. Ngo byazagorana ko yazaba akiriho icyo gihe akomeje kuba mu buzima abayemo.
Ngirumpatse agaragaza ko ihame ryo kurangiza bibiri bya gatatu by’igifungo hatitawe ku myaka rituma igifungo yakatiwe kimera nk’igihano cy’urupfu.
Uyu munyamategeko yasabye ko harebwa ku mategeko yo muri Sénégal, kuko ho iyo umufungwa yitwaye neza muri gereza, imyaka 25 ibarwa nka bibiri bya gatatu by’igifungo cya burundu kuko buri mwaka ugenda ugabanywaho amezi atatu.
Nubwo Ngirumpatse yasabye gufungurwa, aracyagaragaza ko ari umwere, ngo nubwo yubaha irangizwa ry’urubanza rwe mu rugereko rw’ubujurire rwa ICTR. Avuga ko yahamijwe ibyaha biturutse ku kuba yarabaye Perezida wa MRND gusa.
Umwanzuro wa Graciela ugaragaza ko kugeza ubu Ngirumpatse atarageza kuri bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe; kandi ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zishingirwaho mu gusuzuma ubusabe bw’umugororwa.
Uyu mucamanza yagaragaje ko ubusabe bwa Ngirumpatse butagaragaza umubare w’amagambo abugize, bigaragara neza ko burengeje amagambo 3.000 atagomba kurenga mu nyandiko ishyikirizwa IRMCT.
IRMCT yasobanuye ko Ngirumpatse atigeze asaba uburenganzira bwo kurenza uyu mubare w’amagambo cyangwa ngo atange ibisobanuro by’impamvu zidasanzwe zatumye inyandiko ye iba ndende kurusha uko biteganywa.
Umucamanza Graciela yavuze ko ibyo bidakurikije amabwiriza agenga itangwa ry’inyandiko n’imyanzuro muri IRMCT, bityo ko Ngirumpatse agomba kubikosora vuba.
IRMCT yatangaje ko umuntu wahamijwe ibyaha aba akwiye kugaragaza aho ateganya gutura mu gihe yarekurwa, kuko ari amakuru y’ingenzi yifashishwa mu gufata umwanzuro w’ubusabe bwe, ariko ko Ngirumpatse atahagaragaje.
Kubera iyo mpamvu, IRMCT yategetse Ngirumpatse kongera gutanga ubusabe bwe mu gihe cy’iminsi irindwi, bukubahiriza amabwiriza agenga uburebure bw’inyandiko, ndetse bukagaragaza aho azaba atuye mu gihe yaba arekuwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!