Kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha iri i Rubengera mu Karere ka Karongi hafungiye umugabo witwa Baziruwiha Eliezer bahimba Sebishihe, wari warakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 19 agatoroka ubutabera.
Uyu mugabo w’imyaka 58 yafatiwe mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Kinyonzwe, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi ku wa 3 Kanama 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yavuze ko uyu mugabo akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu Bisesero.
Ati "Umunsi akatirwa iyo myaka 19 yahise abura, abo yahemukiye n’abaturanyi be ntibamenya aho yarengeye, bamwe bakanakeka ko yaguye iyo yatorongereye. Yaje kwirengagiza ko icyaha cya Jenoside kidasaza, aragaruka yihishahisha iwe mu rugo ariko akagira ubwo agaragara mu ruhame abaturage barimo n’abo yiciye ababo mu Bisesero bakamubona,b atangira kubyibazaho no gutanga amakuru”.
Gitifu Ntaganda yavuze ko umwe mu bo Baziruwiha yiciye yaje kumuha amakuru, amusaba kujya kubivuga kuri RIB, hanyuma bashaka uburyo yafatwa.
Ati “Ni muri urwo rwego ku wa Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026 twamufashe tumushyikiriza RIB, sitasiyo ya Rubengera ngo akurikiranwe, agaragaze aho yabaga niba hari n’abo bakoranye ibyaha bakidegembya, ubutabera bukore akazi kabwo.”
Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ntukanyagwe Jean Laurent, yavuze ko uyu mugabo agomba kurangiza igihano yahawe mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.
Ati “Tuributsa ko icyaha cya Jenoside kiri mu bidasaza. N’undi wese ukihishahishe abonereho isomo yigaragaze, agaragaze uruhare rwe, asabe imbabazi abo yiciye n’Igihugu yahemukiye. Turasaba uwaba azi uwatorotse ubutabera wese akamenya aho aherereye kumutangaho amakuru, agafatwa akarangiza ibihano.”
Mu mezi atandatu ashize Umurenge wa Mutuntu umaze gufatirwamo abantu 19 bagize uruhare muri Jenoside bari baratorotse ubutabera.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Karongi bugaragaza ko habarurwa abarenga 3000 bagize uruhare muri Jenoside, bakatiwe n’inkiko Gacaca bihishe muri Karongi n’ahandi batarafatwa. Mu myaka itatu ishize hamaze gufatwa abarenga 160.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!