Mu rubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire ruri kubera mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, uruhare rwe mu bikorwa bya gisirikare bigamije guhirika ubutegetsi rwakomeje guteza impaka hagati ye n’Ubushinjacyaha.
Ingabire ashinjwa ibyaha birindwi, byose bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, binyuze mu buryo bwo kwifashisha intwaro cyangwa se urugomo cyangwa kumena amaraso.
Tariki ya 21 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Ingabire yagize uruhare mu gitero RUD Urunana yagabye mu Murenge wa Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, cyiciwemo abantu 15.
RUD Urunana ni umutwe ukomoka kuri FDLR, wayoborwaga icyo gihe na Musabyimana Juvenal wari uzwi nka ‘Gen Africa Jean Michel’. Muri iki gitero, abarwanyi benshi bafashwe mpiri.
Mu gushaka kumenya uruhare Ingabire yaba yaragize muri iki gitero, Ubushinjacyaha bwabajije bamwe mu bafashwe mpiri barimo Habumukiza Théoneste.
Tariki ya 21 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu ibazwa, Habumukiza yavuze ko Major Nshimiyimana Cassien wo mu mutwe wa CRAP ushamikiye kuri FDLR, yari yababwiye ko basanga ingabo za Ingabire mu Rwanda, bagafatanya.
Ubuhamya bwa Habumukiza bwasomwe n’Ubushinjacyaha bugira buti “Komanda wa CRAP, Major Nshimiyimana Cassien yatubwiye ko Umuyobozi wa FDU Inkingi, ishyaka rya Ingabire Victoire, ziri imbere mu gihugu, tuzahurira mu Cyanika no mu Kadatemwa.”
Habumukiza yabajijwe ku bufatanye bwa P5 na RUD Urunana, agira ati “Icya mbere ni uko Major Nshimiyimana Cassien yatubwiye ko Brig Gen Jean Michel yari yamaze gutangaza ko yihuje na FDU Inkingi ya Ingabire Victoire kandi FDU Inkingi ikaba ari ihuriro ry’ibikorwa bya P5 hano mu Rwanda.”
Ku wa 28 Nzeri, Ingabire yavuze ko ari mu bafashe iya mbere mu gusohora itangazo ryamagana igitero cya RUD Urunana, agaragaza ko ibyo byerekana ko nta ruhare yakigizemo.
Ingabire yavuze ko agifungurwa muri Nzeri 2018 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida, yafashe icyemezo cyo kwitwararika, yumvikanisha ko atari kwirengagiza izi mbabazi, ngo agire uruhare muri iki gitero cyambuye ubuzima Abanyarwanda.
Ku barwanyi bafashwe mpiri ubwo bagabaga igitero mu Rwanda, Ingabire yavuze ko nta hantu Ubushinjacyaha bwagaragaje uruhare rwe mu “nyeshyamba” za RUD Urunana, ngo bugaragaze niba yarazihaye amabwiriza n’igihe yaziyahereye.
Kuri Habumukiza, Ingabire yagize ati "Nusoma inyandiko mvugo ye, aravuga ngo ‘Baratubwiye ngo tugende dutere u Rwanda, mu Rwanda turasangayo ingabo za Ingabire Victoire’. Perezida, ubu se koko Ubushinjacyaha bwemera ko mfite ingabo muri uru Rwanda usibye kubeshya?"
Ingabire avuga ko akora politiki y’amahoro no gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro, akagaragaza ko nk’umubyeyi akaba n’umukirisitu, adashobora gufata umwanzuro wo kumena amaraso.
Tariki ya 1 Ukwakira 2026, Urukiko Rukuru ruzakomeza kumva ukwiregura kwa Ingabire Victoire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!