Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), Dr. Aimé Muyoboke Karimunda, yavuze ko ubukemurampaka butaramenyekana cyane haba mu banyamategeko cyangwa mu bacuruzi bo mu Rwanda, nubwo igihugu kimaze imyaka irenga icumi gifite ikigo cyabigize umwuga.
Ibi yabigarutseho ubwo hatangwaga ikiganiro ku bukemurampaka mu bibazo by’ubucuruzi muri iri shuri. Ni ikiganiro cyatanzwe n’impuguke mpuzamahanga mu bukemurampaka, Jackson Shaw Kern. Iki kiganiro gitanzwe mu gihe kuri uyu wa mbere hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukemurampaka mu gihugu.
Dr. Muyoboke yavuze ko hakiri abacuruzi benshi batitabira ubu buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bitewe ahanini no kudasobanukirwa imikorere yabwo. Yavuze ko n’abanyeshuli mu by’amategeko hari benshi batarasobanukirwa neza ubukemurampaka n’akamaro kabwo mu butabera ndetse no mu bukugu bw’igihugu.
Asobanura ko kubera ko iri somo ridahabwa umwanya uhagije muri za Kaminuza, iyo abanyeshuli bageze muri ILPD ribagora kuryumva no gusobanukirwa imikorere n’imikoreshereze y’ubukemurampaka mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Twasanze abanyamategeko cyane cyane abanyeshuri b’abanyamategeko badasobanukiwe neza ubukemurampaka. Akenshi usanga iri somo ribagora kuryumva rikabavuna. Mbese turi mu nzira yo kugira ngo tworohereze imyumvire y’ubukemurampaka, abanyamategeko bumve ko ubukemurampaka ari ikintu gisanzwe ndetse ko ari isomo nk’irindi bakabyiga bakabimenya kandi bakitabira kubukoresha.”
Impuguke mu bukemurampaka, Jackson Shaw Kern ukora mu Kigo cy’ubukemurampaka gikorera Addis Ababa, Dubai na Washington, na we yasobanuye ko ubukemurampaka ari uburyo bushingiye ku bwumvikane bw’impande zifitanye ikibazo, aho zishobora guhitamo gushyikiriza ikibazo cyazo akanama k’abakemurampaka aho kujya mu nkiko.
Yagaragaje ko ubukemurampaka ari nko kubwira abafitanye amasezerano kwihitiramo Urukiko rubaburanisha mu gihe baba bafitanye amakimbirane kandi kenshi uko guhitamo kuba gushingiye ku bunyangamugayo n’ubumenyi umukemurampaka afite ku kibazo kiburanwa.
Yasobanuye ko bituma ibyo ababuranyi bapfa biguma kuba ibanga ryabo, urubanza rukaburanishwa n’abakemurampaka ababuranyi bihitiyemo ubwabo gukemura amakimbirane bikihuta ndetse ababuranyi bakaba banahitamo kuburanira aho bifuza hose ku Isi.
Yagaragaje ko umuntu ashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ku bukemurampaka, ariko ko ari uburyo bwamaze kuba igice cy’ingenzi cy’ubucuruzi mpuzamahanga kandi budashobora kuzimira.
Yagize ati “ubukemurampaka busaba ubwumvikane, impande zipfa kuba zarabyemeye mu buryo busobanutse, haba mu masezerano cyangwa mu kindi gikorwa cyemewe n’amategeko.”
Yasabye kandi abanyamategeko n’abacuruzi gusobanukirwa neza ibyo bemera igihe bakora amasezerano n’ingingo ijyanye n’ubukemurampaka, kuko bishobora gutuma ikibazo gikemurwa neza, vuba kandi bidahenze.
Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe Ubukemurampaka (KIAC) kigaragaza ko ku rutonde rw’abakemurampaka gifite gusa abakemurampaka 151. Aba nibo bashinzwe kujya mu manza z’ubukemurampaka zo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ndetse ikigaragara ni uko kuri urwo rutonde abakemurampaka b’abanyarwanda bakiri bake cyane.
Ibi ni byo ubuyobozi bwa ILPD buvuga ko ari ngombwa ko abanyamategeko ndetse n’abandi batari abanyamategeko babyifuza bakwiye kwiga, bagasobanukirwa kandi bagakoresha ubukemurampaka.
KIAC ivuga ko imaze kwakira imanza 292, ariko azarangiriye mu Rwanda ari 178. Izindi zarangiriye mu zindi nzira nk’Ubuhuza. Uyu musaruro ugaragaza ko ubukemurampaka buramutse bushyizwemo imbaraga bushobora gutanga umusaruro ufatika bikaba byaruhurira umutwaro inkiko z’ubucuruzi.
Umwe mu banyeshuri bahuguwe yavuze ko mu bucuruzi “igihe ari ifaranga”, bityo ko gukemura amakimbirane vuba bishobora gufasha ibikorwa by’ubucuruzi gukomeza.
Jackson Kern yasoje ashimangira ko umunyamategeko ushaka gukora neza ibijyanye n’ubukemurampaka akwiye kubumenya no kubusobanukirwa, kuko ari uburyo bugira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane haba mu bucuruzi no mu zindi nzego.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!