IGIHE

ILPD imaze guhugura abarenga 1.200 ku butabera nsanasano

0 15-10-2026 - saa 16:44, Léonidas Muhire

Nyuma yo kugira uruhare rutaziguye mu bushakashatsi bwavuyemo Politiki y’Ubutabera Nsanasano yemejwe mu 2022, Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) rimaze guhugura abantu 1.243 bo mu nzego n’ibigo bitandukanye bafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki.

Abo iri shuri rihugura barimo abakora Urwego rw’Ubucamanza, Ubushinjacyaha Bukuru, Urugaga rw’Abavoka ndetse n’abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Politiki y’Ubutabera Nsanasano igizwe n’Ubuhuza (Mediation), Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining) ndetse n’ubuhuza hagati y’uwakorewe icyaha n’uwakimukoreye (Victim Offender Mediation).

Amahugurwa ategurwa na ILPD aba agamije gutanga ubumenyi bufasha gushyira mu bikorwa icyerekezo gishya cya Leta cyo kwimakaza Ubutabera Nsanasano, aho uwahemukiwe cyangwa uwangirijwe afatanya n’uwamukoreye icyaha mu gucyemura ikibazo bagiranye mu bwumvikane ndetse no mu mahoro bitabaye ngombwa ko bitabaza inkiko.

Amahugurwa atangwa ku Butabera Nsanasano na ILPD amaze gutanga umusaruro ugaragara kuko mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26, ibibazo byakemuwe binyuze muri ubu buryo byageze ku 19.888 bivuye ku 15.012 mu mwaka wabanje.

Ibi bisobanuye ko habayeho inyongera y’ibibazo byakemuwe 4.876, bingana na 32.4%.

Mu mwaka wa 2025/26 kandi, 18% by’imanza zaburanishijwe mu mizi zaciwe binyuze mu buryo bw’ubuhuza kandi ni ubwa mbere ubu buryo bukoreshejwe kuri uru rwego.

Ubutabera Nsanasano kandi buri kugira uruhare runini mu kugabanuka k’ubucucike mu magororero aho ubu bugeze kuri 97.2% buvuye kuri 103.6% muri 2025 na 134.3% bwariho mu 2023.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harisson, yabwiye IGIHE ko iyi ntambwe itanga icyizere ko n’umwaka w’ubucamanza wa 2026/27 uzakomeza kurangwa n’izamuka ry’imanza n’ibibazo bikemurwa binyuze mu butabera nsanasano.

Ati “Imibare y’umwaka ushize iratwereka ko muri uyu turimo bizakomeza kwiyongera kandi harimo inyungu nyinshi. Nko ku kugabanya ibirarane by’imanza, mu mwaka ushyize twageze hafi kuri 42%. Bigabanya kandi ubucucike mu magororero ndetse bigafasha kongera ubumwe, kuko ibibazo biba bikemutse mu bwumvikane. Uyu mwaka dufite intego yo kugera kure kurushaho.”

Mutabazi yagaragaje kandi ko kugira ngo uyu musaruro ugerweho byagizwemo uruhare n‘inzego zitandukanye zifasha Leta, zirimo ILPD, ifite uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abafite ubumenyi n’ubushobozi ngiro mu butabera nsanasano no gukemura amakimbirane.

Ati “Turashima izo nzego dukorana kuko zagize uruhare mu gutanga ayo mahugurwa, ariko turanashaka ko zikomeza gushyiramo imbaraga. Turacyafite urugendo mu butabera nsanasano ugereranyije n’aho dushaka kugera kandi ntitwabigeraho twenyine.”

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga yishimiye uruhare rwabo, nk’ikigo gishinzwe kongerera ubumenyi ngiro abakozi bo mu nzego z’ubutabera ikomeje kugira mu gishyira mu bikorwa ubutabera nsanasano kuko ari ingenzi mu kongera ababukoresha.

Ati “Biratanga icyizere cy’uko iyi politiki izashyirwa mu bikorwa ku rwego rwo hejuru, kuko n’imyumvire igenda ihinduka, cyane cyane ko n’abavoka tumaze guhugura bamaze kubona ko Ubutabera Nsanasano ari yo nzira yihuta kandi yunga abari bafitanye amakimbirane cyangwa ibibazo kandi ntibibangamire ukwishyurwa kwabo.”

Yongeyeho muri uwo mujyo wo kongera abakora mu butabera nsanasano, ILPD igiye gusoza guhugura abantu 24 bahuguwe bazahugura abandi aho bahawe ubumenyi mu gihe cy’ibyumweru bitatu bingana n’amasaha 120.

Uyu musaruro wagezweho kandi ILPD yezera ko uzakomeza kwiyongera no gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane mu bwumvikane hashyirwa imbere ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.

ILPD imaze guhugura abarenga 1.200 ku butabera nsanasano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza