IGIHE

Ikiganiro cyiswe icy’ishimishamubiri cyateje impagarara mu rubanza rwa Ingabire Victoire

0 22-09-2026 - saa 12:33, Jean de Dieu Tuyizere

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, Urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire n’abo bareganwa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi rwinjiye mu munsi wa gatatu mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.

Nyuma y’iminsi ibiri Ubushinjacyaha busobanura ikirego ku cyaha cyo gushyiraho, gutunganya cyangwa kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi n’icyo kugirira nabi ubutegetsi, uyu munsi bwatangiye busobanura icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Gusobanura uko ibyaha byakozwe byajyanye no kwerekana ibimenyetso birimo amajwi, amashusho, inyandiko n’ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp.

Ubushinjacyaha bwerekanye ubutumwa bw’uwitwa Kagabo Mireille bwatambutse kuri Umubavu TV, aho avuga ko u Rwanda rwugarijwe n’ibibazo.

Mu bibazo Kagabo avuga harimo kuba Abanyarwanda batubashywe, bicwa, atanga urugero kuri Kizito Mihigo, avuga ko hari abafungirwa ubusa n’abashimutwa.

Kuri Kizito Mihigo, Umushinjacyaha yavuze ko bavuze ko yishwe nyamara byaremejwe n’inzego z’umutekano ko yiyahuriye muri kasho.

Kuri Birutwa Théophile na Abayisenga Venant bapfuye, Umushinjacyaha yavuze ko Kagabo yavuze ko bishwe nyamara nta kimenyetso cyabigaragaje.

Kuri Idamange Iryamugwiza Yvonne ufunzwe, Umushinjacyaha yavuze ko atazize ibitekerezo bye kuko urukiko rwamuhamije ibyaha, ruranamukatira.

Kuri Mushaidi Deogratias na Ndayizera Phocas, Umushinjacyaha yavuze ko aba bahamijwe ibyaha n’urukiko, bitandukanye n’ibivugwa na Kagabo ko bazira ibitekerezo byabo.

Umushinjacyaha yavuze ko amagambo yavuzwe na Kagabo Mireille yari agamije guteza imvururu muri rubanda, kuko nta bimenyetso yari ashingiyeho.

Mu ibazwa n’Ubushinjacyaha, Nsengimana Théoneste yavuze ko Ingabire ari we watanze ubutumwa Kagabo Mireille kugira ngo abutangarize kuri Umubavu TV kandi ko yemera ko bushobora kuba burimo icyaha.

Umushinjacyaha bwerekanye chats za WhatsApp z’ikiganiro cyo mu Ukwakira 2021 Ingabire yagiranye na Nsengimana ku byari gutangarizwa kuri Umubavu TV kuri Ingabire Day, bushimangira ko uyu munyamakuru yemeye iby’iki kiganiro.

Bwerekanye ikindi kiganiro Sibomana Sylvain yagiranye na Ingabire yitaga ’Mukecuru’, aho bajyaga inama y’uburyo kuri Ingabire Day bakwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bugira buti “Umunyarwanda Niyubahwe”.

Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire yasabye Sylvain gusaba abahuguwe kwifotoza bafite ubutumwa bugira buti “Umunyarwanda Niyubahwe” bwanditse mu nyuguti zigaragara neza.

Umushinjacyaha yavuze ko ubu butumwa bwa Sylvain bwasanzwe muri telefone z’abahuguwe bose bitabiriye amahugurwa yiswe ay’Icyongereza, nyamara ngo hari agamije gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi hifashishijwe imyigaragambyo.

Ubushinjacyaha bwageze ku kindi kimenyetso cy’ikiganiro Ingabire yagiranye n’umugabo ufite nimero yo mu mahanga witwa Mapangou buhamya ko bari inshuti.

Uyu Mapangou ngo ni umuntu wakundanye na Ingabire, ndetse busobanura ko icyo kiganiro cyabo kirimo ibijyanye n’urukundo rwabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo bagirana ibiganiro by’urukundo, bombi hari aho bageraga bakavuga ku bijyanye no kurwanya ubutegetsi. Muri chat ya Ingabire na Mapangou, herekanywe aho bitana ba Cherie, aho bohererezanya emoji za bisou nyinshi.

Ikindi hari aho Mapangou ashimira Ingabire wari wamwise Cherie, aranamubwira ngo aryamye ahese umugongo kandi wenyine, mu gushaka kumvikanisha ko atari akwiriye kuba aryamye wenyine kandi afite umukunzi.

Umushinjacyaha ati "Ni umugabo wari inshuti ya Victoire Ingabire ariko yanamwohererezaga ubutumwa bwo kurwanya ubutegetsi buriho.”

Me Gatera Gashabana uri mu banyamategeko batatu bunganira Ingabire yahagurutse, asaba ko ikiganiro cya Mapangou na Ingabire kitagaragazwa, ati “Mudufashe, arebe ukuntu yavuga ikibazo kijyanye n’urubanza.”

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iki kiganiro kiri mu bimenyetso bigaragaza uburyo Ingabire yakoze icyaha, bityo ko bukwiye kugaragaza ibimenyetso no kubivuga uko biri.

Umushinjacyaha ati “Iyo turega ntabwo tubujijwe no kuvuga ibijyanye n’imibereho y’ukekwaho icyaha. Ibyo tuvuga bishingira ku itegeko, twemerewe kuba twavuga ibijyanye n’ubuzima bw’ukekwaho icyaha. Tubivuga uko biri, naho ibyo kuvuga ngo ubutumwa bw’urukundo no kuvanga n’ibikorwa bya politiki, ni ikimenyetso.”

Me Gatera ati “Ntabwo nyuzwe”, agaragaza ko hari umurongo ntarengwa cyane cyane iyo bigeze ku mibereho bwite y’uregwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’Inteko y’Abacamanza yanzuye ko Ubushinjacyaha buvuga ibijyanye n’ibyaha gusa, ibindi bukabyihorera.

Ubushinjacyaha bwabyumvise, bukomeza busobanura ibijyanye n’icyaha bushinja Ingabire na bagenzi be.

Ubutumwa Ingabire Victoire yandikiranye n'uwitwa Mapangou bwateje impaka mu Rukiko Rukuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza