IGIHE

Iby’umwavoka ushinjwa uburiganya mu kweza Ngirabatware biracyari agatereranzamba

0 25-08-2026 - saa 12:51, Jean de Dieu Tuyizere

Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) rwatesheje agaciro icyemezo cyo kwimurira dosiye y’umunyamategeko Peter Robinson muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu Munyamerika yunganiye Augustin Ngirabatware kuva mu 2015 ubwo uyu Munyarwanda wahamijwe ibyaha bya Jenoside yashakaga ko IRMCT isubirishamo urubanza rwe rwaciwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha, rwamuhamije igifungo cy’imyaka 30.

Me Robinson akurikiranyweho icyaha cyo guhungabanya imigendekere y’ubutabera, aho ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bitemewe n’amategeko birimo kuvugana n’abatangabuhamya barindiwe umutekano mu gihe yunganiraga Ngirabatware.

Tariki ya 25 Kamena 2021, umucamanza waburanishije urubanza rwarimo Ngirabatware na Anselme Nzabonimpa, yagaragaje impungenge ku myitwarire ya Me Robinson, avuga ko hari amakosa akomeye ashobora kuba yarakoze mu mwuga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Robinson yashishikarije aba batangabuhamya guhindura ubuhamya bari batanze bwashingiweho mu gutuma ICTR ihamya Ngirabatware ibyaha, kugira ngo bifashe umukiliya we mu busabe bwo gusubirishamo urubanza.

Mu 2025, Umucamanza wo muri IRMCT yasabwe gusuzuma niba iki kibazo cyakwimurirwa muri Amerika kugira Urugaga rw’Abavoka muri California rumukurikirane nk’uwakoze amakosa y’umwuga.

Tariki ya 1 Kanama 2025, Amerika yamenyesheje uru rukiko ko nta mpamvu yatuma Robinson akurikiranirwa muri California ku makosa atahakoreye, igaragaza ko dosiye ye ishobora kudakurikiranwa ibaye ikuwe muri IRMCT.

Tariki ya 7 Ugushyingo ni bwo Umucamanza wa IRMCT yafashe umwanzuro wo kohereza dosiye i California kugira ngo urugaga rw’abavoka rwaho rumukurikiraneho amakosa y’umwuga, rumufatire ingamba.

Uyu mucamanza yagaragaje ko IRMCT ifite uburyo bwihariye bwo gukurikirana imyitwarire mibi no gutanga ibihano mu gihe umuntu ahamwe n’amakosa. Icyakora, hashingiwe ku kuba imirimo yarwo iri kurangira, ibihano byarwo bishobora kuba bidahagije ku buryo byajyana n’ibireho biremereye bishinjwa Robinson.

Yasobanuye ko kohereza dosiye ya Robinson muri California byakorwa mu nyungu z’ubutabera, kandi ko byagira ingaruka zitaziguye kuri uyu munyamategeko, mu bijyanye n’imibereho ye ndetse no ku izina rye mu mwuga.

Umushinjacyaha yajuririye iki cyemezo, agaragaza ko IRMCT ari yo ikwiye gukurikirana iyi dosiye, agaragaza ko ibyo Robinson yakoze ari ibyaha bikwiye gukurikiranwa mu rubanza nshinjabyaha, aho gukurikiranwa nk’amakosa y’umwuga.

Ku wa 24 Kanama, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwagaragaje ko nubwo Urugaga rw’Abavoka rwa California rufite ububasha bwo gukora iperereza ku myitwarire y’abanyamategeko, kuko uru rugaga rwo ruhana amakosa aho guhana ibyaha.

Uru rugereko rwemeje ko ubujurire bw’Umushinjacyaha bufite ishingiro ku ngingo yo kwimura urubanza, ariko ko rutahita rwanzura niba dosiye ya Robinson izakomeza gukurikiranwa na IRMCT. Rwategetse ko hasubirwamo isuzuma ry’igihugu cyakakira uru rubanza.

Augustin Ngirabatware yabaye Minisitiri w'Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Me Peter Robinson ashinjwa gusaba abatangabuhamya barindiwe umutekano guhindura ubuhamya bari baratanze kuri Ngirabatware kugira ngo agirwe umwere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza