Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, bagaragaje ko biruhukije ubwo Dr. Rwamucyo Eugène yatsindwaga urubanza rw’ubujurire, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rukagumishaho igifungo cy’imyaka 27 yakatiwe mu 2024.
Babigaragaje ku wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026, ubwo itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu Muryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro ‘Pax Press’ ryabasuraga mu Nteko Rusange kugira ngo baganire ku migendekere y’uru rubanza.
Tariki ya 17 Nyakanga ni bwo uregereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwakatiye Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27, nyuma yo kumuhamya uruhare mu mugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Ni inkuru yashimishije abarokotse Jenoside, by’umwihariko abarokokeye mu bice by’iyahoze ari Perefegitura ya Butare birimo Ndora muri Gisagara, Ngoma na Gishamvu mu Karere ka Huye.
Yankurije Donatille wabaye Perezida w’Urukiko Gacaca i Nyumba, yavuze ko Rwamucyo yayoboraga ibikorwa byo gucukura ibyobo no kujugunyamo Abatutsi hakoreshejwe ibikoresho birimo imashini ikora imihanda (caterpillar).
Yagize ati ‘’Twishimira ko Abanyarwanda twahawe ubutabera. Kuba Rwamucyo yaratsinzwe akajurira akongera agatsindwa aho ari iyo kure, bitwereka ko amahanga na yo aturi hafi, akaba adufasha no guhana abanyabyaha, bikarushaho gushyigikira gahunda ya guverinoma y’ubumwe n’ikindi gihamya ko ibi bintu bitazongera kubaho.”
Undi muturage warokokeye i Gishamvu yavuze ko yanyuzwe no kuba Rwamucyo yarahanwe, gusa yongeraho ko harebwa n’uburyo indishyi zazahabwa abahemukiwe, hatabayemo amananiza.
Ati ‘‘Yenda ntihanaboneka indishyi ihagije ku bagizweho ingaruka bose n’ibyo yakoze, ariko harebwa uko babafasha, kuko ni we wabigezemo uruhare."
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gishamvu, Rutazigwa Gérard, yavuze ko ubu butabera ari n’isomo ku Banyarwanda ndetse n’abatuye Isi bose ry’uko uwakoze ikibi wese agomba gukurikiranwa, aho ari hose.
Yagize ati “Ibi bituma abaturage bamenya ko hari ubuyobozi bubareberera kandi bubavugira ijwi ryabo rikagera kure, bikagera n’aho twumva ko Rwamucyo yaburanye. Ni n’isomo kuri buri wese, biratuma abantu twese turushaho kwihatira kwirinda gukora ikibi cyose.”
Kugeza ubu, u Rwanda ruracyashakisha abantu barenga 1100 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihishe mu mahanga. Muri abo harimo abarenga 400 bari i Burayi.
Kuva mu 2014, abantu umunani baketsweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni bo bamaze kuburanishirizwa mu Bufaransa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!