IGIHE

Hari uwahawe miliyari 3 Frw mu buriganya; Twinjire muri dosiye y’abakurikiranyweho kwiba RRA

0 16-07-2026 - saa 13:18, Ntabareshya Jean de Dieu

Ushobora gutekereza ko ari filimi nka za zindi z’ubujura buhambaye nka Money Heist kuko uko byabaye byerekana ko ababikoze bose babanje kubitegura igihe kinini kugira ngo bazagere ku mugambi wabo.

Abo ni bamwe mu basora batekereje uko bashobora gukoresha uburiganya, bagahabwa amafaranga avuye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, asanzwe asubizwa abacuruzi azwi nk’umusoro ku nyongeragaciro, VAT Refund.

Nubwo byabaye mu buryo bw’ibanga rikomeye ndetse n’umugambi wabo ukabasha kugerwaho kuko mu bihe bitandukanye bahawe arenga miliyari 5 Frw, byaje gutahurwa, bamwe batabwa muri yombi, mu gihe abandi bagihigishwa uruhindu kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.

Ni dosiye iremereye, Ubushinjacyaha buregamo abantu 38 barimo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite n’ibindi.

Buregamo kandi abacuruzi batandukanye bakekwaho ibyaha by’uburiganya mu busabe bwo gusaba gusubizwa umusoro, icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandikompimbano, iyezandonke ndetse n’abakozi bo muri banki bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.

Ku wa 21 Mata 2026 ni bwo RRA yatanze ikirego mu bugenzacyaha isaba ko hakorwa iperereza ku bantu batandukanye barimo Kabasange Denys, Habanabakize Patrick, Niyobuhungiro Jason, Twagirumukiza Mugenzi Jean d’Amour, Nshimiyimana, Kabatesi Liliane, Tuyiringire Olivier, Uwajeneza Yvette na Bimenyimana Janvier alias Kirenge n’abandi.

Abo bakekwagaho uburiganya mu gusaba no gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT refund) ungana na 5.606.243.225Frw binyuze mu bigo 96 bya baringa.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye, mu buryo bwo gushaka gusaba gusubizwa umusoro mu buryo bw’uburiganya, bandikishaga ibigo muri RDB bakoresheje indangamuntu na telefoni z’abantu batandukanye nyuma yo kuzikura ahantu hatandukanye nta burenganzira babiherewe na ba nyirazo, bigatuma n’ibyangombwa byabyo bitangwa na RDB bandikishije bigaragaraho amakuru atari ukuri.

Nyuma yo kwandikisha ibyo bigo bya baringa muri RDB, bashakaga sim cards zanditse ku bantu batandukanye zigakoreshwa mu busabe bwa EBM abo zanditseho batabizi.

Iyo bamaraga kubona EBM abaregwa baguraga factures zidaherekejwe n’ibicuruzwa (fictitious invoices) bakazinjiza muri system ya EBM nk’aho baranguye, ndetse bakoreshaga EBM mu guhana inyemezabwishyu zidaherekejwe n’ibiruzwa hagati y’ibigo byabo kandi ari baringa.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko nyuma yo gufunguza ibyo bigo bya baringa ndetse na EBM zazo, abaregwa bakurikizagaho kujya gufunguza konti zizifashishwa mu kwakira amafaranga ya VAT refund basabaga bakoresheje ibyo bigo bya baringa.

Muri uko gufunguza konti bashyiragaho abasinyateri bazi kandi bizeye kugira ngo amafaranga bazahabwa azabe afite umutekano kandi bayabone biboroheye.

Ibyo byatumye imyirondoro ku bigo muri RDB no muri banki bitandukanye kuko babanzaga guhindura RDB Registration Certificate bagashyiraho imyirondoro ihura n’iyumuntu bashaka ko azajya abikuza ayo mafaranga, akaba ari yo ikoreshwa mu gufunguza konti.

Aba basora ba baringa bakoraga imenyekanishamusoro bagaragaza ko ibyo bacuruje ari bike ugereranyije n’ibyo baranguye, bityo bikagaragaza ko stock yasigaye itaracuruzwa, bikabahesha uburenganzira bwo kugaragaza ko hari VAT nyinshi bishyuye ku byo baranguye, bikabahesha uburenganzira bwo gusaba gusubizwa uwo musoro (VAT refund).

Iperereza ryakozwe rigaragaza kandi ko nyuma y’uko abaregwa bafunguje ibigo bya baringa muri RDB, bakabishakira EBM Machine ndetse na konti zizacishwaho amafaranga ya VAT refund, bakurikijeho gushaka abakozi bo muri RRA bakora mu mashami atandukanye arimo irishinzwe gusubiza imisoro [VAT Refund departement] kugira ngo bajye bemeza ko ibyo bigo byabo bisubizwa iyo misoro nta bugenzuzi bwimbitse zikorewe.

Iperereza kandi rigaragaza ko banashatse n’abakora mu ishami ry’imari kugira ngo bajye bihutisha kwishyura ibigo byabo bya baringa mu gihe byasabye gusubizwa umusoro.

Banashatse abakozi bo muri banki babafashaga gufunguza konti z’ibyo bigo bya baringa, no kujya babamenyera ko amafaranga ya VAT refund yageze kuri konti bakajya kuyabikuza, ndetse bakabafasha no gusiba konti zanyujijweho ayo mafaranga nk’uburyo bwo kuzimangatanya ibimenyetso.

Muri ibi bikorwa byo gusubiza umusoro ku nyongeragaciro (VAT refund) ungana na 5.606.243.225 Frw, RRA yagaragaje mu kirego cyayo, iperereza ryakozwe ryagaragaje ko hakozwemo ibyaha bitandukanye.

Abaregwa bagaragajwe bari mu byiciro bitandukanye, harimo abasora ari na bo ba nyir’ibyo bigo bya baringa byahawe VAT refund mu buryo bw’uburiganya n’ababafashije mu bikorwa byo kuzandikisha.

Harimo n’abakozi ba RRA mu mashami atandukanye barimo Rwakunda Lambert, Nyirasikubwabo Jacqueline, Rwakibibi Pascal, Nzitatira Didace, Uwimana Simon, Twizerimana Vestine, Kayitare Edouard, Dusabemungu Theodette, Ngirabakunzi Valens, Uwimana Marie Claire, Habumugisha Emmanuel, Kavuganyi Jean Jules, Mfashingabo Ignace, Sebagabe James, Gacurabwenge Felicien na Kwizera Gilbert

Ni mu gihe abakozi bo muri za banki bafashaga aba basoreshwa gufunguza konti z’ibyo bigo bya baringa, kubamenyera ko amafaranga yagezeho no kongera gusiba izo konti ari bo Ntakirutimana Egide, Gahuza Benjamin, Umubyeyi Djamira.

Muri iyo dosiye kandi harimo n’abandi bagiye bafasha aba basora bafite ibigo bya baringa cyangwa abakozi ba RRA kweza indonke yabaga ivuye muri ibyo bikorwa bigize ibyaha. Abo muri iki cyiciro mu baregwa bagaragajwe harimo Uwihanganye Anselme, Nsengumuremyi Oscar, Nsengiyumva Noel, Uwase Florence na Nzeyimana Thomas.

Abakekwaho kuriganya RRA miliyari 5 Frw bakoresheje EBM

Hari uwahawe arenga miliyari 3 Frw, atanga indonke ya miliyoni 400 Frw

Mu basora baburana, harimo ukekwaho gusubizwa umusoro w’arenga miliyari 3 Frw.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwitwa Kabasinga mu bihe bitandukanye, mu buryo bw’uburiganya yashatse indangamuntu z’abantu batandukanye na simcard z’abantu batandukanye, abikoresha mu kwandikisha ibigo 32 by’ubucuruzi bya baringa (fictitious companies).

Yanafunguje EBM z’ibyo bigo na konti zabyo akoresheje imyirondoro itandukanye n’abantu yabyandikishijeho muri RDB.

Nyuma yo guhabwa EBM, ngo yaguraga factures zidaherekejwe n’ibicuruzwa akazinjiza muri izo EBM agaragaza ko hari ibicuruzwa yaranguye kandi nta bucuruzi ibyo bigo bikora.

Mu gihe yabonaga igihe cy’isora kigeze yamenyekanishaga umusoro nk’umusoreshwa waranguye ibicuruzwa maze akagaragaraza ko umusoro yatanze arangura uruta umusoro yakiriye acuruza maze bituma ajya mu basoreshwa bagomba gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT refund) kandi nta bucuruzi akorera kuri bya bigo yashinze.

Hagati y’umwaka wa 2024 na 2025 akoresheje ibigo bye bya baringa 32 yasabye muri RRA gusubizwa VAT refund ndetse arayihabwa.

Amafaraga yari amaze kumenyekana ya VAT refund yasubijwe binyuze muri ibyo bigo ni 3.001.289.148 Frw.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko kuva ku wa 1 Mutarama 2024 kugeza ku wa 30 Mata 2026 yahaye umukozi wa RRA witwa Rwakunda Lambert wakoreraga mu Karere ka Musanze ashinzwe imisoro ndetse ari na we wemeza VAT refund ziri munsi ya miliyoni 100 Frw kuri ibyo bigo bye bya baringa indonke ingana na 412.860.000 Frw.

Ni indonke yagiye amuha mu byiciro bitandukanye nk’uko iperereza ryabigaragaje.

Ku bijyanye n’icyaha cy’iyezandonke, Kabasange Denys bivugwa ko yakoresheje ya mafaranga yabonye mu buryo bw’uburiganya mu kuyeza agamije guhisha inkomoko yayo.

Iperereza ryagaragaje ko amaze kuyakira yayohereje kuri konti zitandukanye zo ku bindi bigo afite bimwanditseho zimo; MARCHETS DU MATERIAL, URWURI SUPPLY, SUNSUD na KCHC abereye umusinyateri kuri bank mu rwego rwo kuyoberanya inkomoko yayo.

Mu buryo bwo kweza amafaranga yakuye mu cyaha cy’uburiganya mu busabe bwo gusubizwa umusoro ungana na 3.001.289.148 Frw yayaguzemo imitungo irimo imodoka eshatu zimwanditseho, imodoka 19 zanditse ku kigo cye cya URWURI SUPPLY n’imodoka 10 zanditse ku cyitwa SUNSUD.

Bivugwa kandi ko yanubatsemo inzu y’igorofa yanditse ku babyeyi be, yaguzemo ibibanza (UPIs) 14 yanditse ku babyeyi ndetse na UPIs ebyiri zimwanditseho, yubakamo uruganda rwanditse kuri SUNSUD, andi agenda ayaranguramo isima.

Kimwe na bagenzi be, Ubushinjacyaha bwabaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho kandi ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hari iperereza rigikomeje mu gihe dosiye y’abo iri gutegurwa.

Bunagaragaza ko hari impungenge ko baramutse barekuwe babangamira iryo perereza, bagasibanganya n’ibimenyetso cyangwa bagatoroka ubutabera nk’uko hari bagenzi babo babikoze.

RRA yatanze ikirego igaragaza ko hari abakekwaho kuyiriganya, abakekwaho kuri ubu ni 38
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza