IGIHE

Gukumira inzoga zitemewe byagabanyije 50% by’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa

0 13-08-2026 - saa 20:47, Léonidas Muhire

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko hari impinduka nziza zamaze kugaragara kuva ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byatangira gukurwa mu baturage, kuko mu byumweru bibiri gusa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu baturage byagabanutseho 50%.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 13 Kanama 2026, ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga abakozi 18 ba Leta bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

ACP Rutikanga yagaragaje ko kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2026, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byari 345, ariko byaragabanutse ku gipimo cya 50%.

Ati “Ibyaha bifite aho bihuriye no gukubita no gukomeretsa ku itariki ya 1 Kanama 2026 kugeza ejo nijoro byaragabanutse bigera kuri 188. Bivuze ko byagabanutseho 50% mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kandi turizera ko bishobora kugabanuka kurushaho kuko akazi karacyakomeje.”

Yaboneyeho kuburira abari gutera intambwe isubira inyuma mu rugamba rwo gukura ibyangiza ubuzima mu Banyarwanda.

Ati “Iriya ntabwo ari ‘jus’ umuntu anywa ngo asinzire. Ni icyuma umuntu anywa ubwengwe bugatakara n’ubindi tukabakuramo n’ayo makuru. Uha icyuma umuntu yibwira ko azamuhishira aribeshya cyane, sinzi niba aba yabitegerejeho neza.”

Nyuma y’abo bacuruza rwihishwa kandi yaboneyeho kuburira n’abandi bacuruzi bagiye guhisha inzoga zitemewe mu baturage, avuga ko byanga bikunda bazafatwa na bo kandi bahanwe bikomeye.

Yaburiye kandi abantu bumva ko kugura inzoga aho zihendutse ari umuvuno bavumbuye cyane cyane mu bihugu by’abaturanyi, agaragaza ko ubundi ikinyobwa gitunganyijwe neza kidashobora kugurishwa amafaranga make cyane akurura buri muntu ko ahubwo ubwo biba bitujuje ubuziranenge.

ACP Rutikanga yatanze inama mu rwego rwo kwirinda kunywa birenze urugero no kuri ibi nyobwa byemewe nka ‘bières’, kuko uwanyoye cyane n’ubundi bimugiraho ingaruka mbi ku buzima, ariko ko no ku bidasembuye nka Fanta kunywa byinshi ari bibi kuko na byo bikorerwa mu nganda.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko hari impinduka nziza zamaze kugaragara kuva ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byatangira gukumirwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza