IGIHE

Gisagara: Gitifu wa Kansi yongeye gufungurwa

0 29-08-2026 - saa 08:01, Nshimiyimana Théogène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara wari watawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge yongeye gufungurwa.

Taliki ya 6 Kanama 2026, Gififu Gasana Isaie yatawe muri yombi afungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ndora.

RIB yakekaga ko nyuma y’aho hafunzwe uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga muri Kansi, rwongeye gukora bigizwemo uruhare na Gitifu Gasana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko Gitifu Gasana akurikiranywe n’Ubugenzacyaha, bityo ko ari bwo bwasobanura neza ibyaha akurikiranyweho.

Taliki ya 11 Kanama, Visi Meya Habineza yemeje ko Gitifu Gasana yafunguwe by’agateganyo ariko tariki ya 13 Kanama, ubwo RIB yerekanaga abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, Gasana yagaragayemo.

Inzego zibishinzwe zakomeje iperereza ku ruganda Gitifu Gasana akekwaho gushyigikira, hafungwa umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe inozabubanyi n’itumanaho, ushinzwe ubuhinzi muri Kansi ndetse n’umugore wa Gasana gusa nyuma barafunguwe.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Gitifu Gasana yaje gufungurwa gusa ntarasubira mu nshingano ze.

Gitifu wa Kansi yongeye gufungurwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza