IGIHE

E-Cigarettes, Shisha na Rwiziringa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye mu Rwanda

0 2-09-2026 - saa 09:56, Nsengiyumva Emmy

Abahanga mu by’amategeko bazakubwira ko kuba utazi itegeko bidakuraho ko riguhana. Hari benshi usanga bagonganye n’amategeko nyamara batari bazi ko ibyo bakora bibujijwe. Ni yo mpamvu ari byiza rimwe na rimwe gusobanurirwa amategeko kugira ngo abantu bayamenye kandi bayubahirize.

Mu nkuru yacu y’uyu munsi, tugiye kurebera hamwe urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo ku wa 4 Werurwe 2019, rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo.

Uyu munsi twahisemo kwibanda ku biyobyabwenge nk’imwe mu ngingo zireba cyane cyane urubyiruko, kuko ikoreshwa ryabyo rikunze kugaragara mu byaha bikurikiranwaho abatari bake.

Ibiyobyabwenge, urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ibikoresho byifashishwa mu gukora ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge, byashyizwe mu byiciro bitatu birimo ibiyobyabwenge bihambaye, ibiyobyabwenge bikomeye n’ibiyobyabwenge byoroheje.

Icyakora, nubwo tutagiye kugaruka kuri buri kimwe mu biyobyabwenge biri muri buri cyiciro, muri iyi nkuru tugiye kwifashisha zimwe mu ngero ziri mu Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima.

Urutonde rw’ibiyobyabwenge byoroheje, urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo n’ibinyobwa bitemewe nk’ibiyobyabwenge, rugabanyijemo utwiciro turimo inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko, ndetse n’ibinyabutabire byahinduriwe icyo byagenewe bigakoreshwa nk’ibiyobyabwenge.

Ni mu gihe bimwe mu biyobyabwenge bikomeye birimo mayirungi, shisha, rwiziringa na cigarette électronique (vape). Ku rundi ruhande, ibiyobyabwenge bihambaye birimo cocaine, heroin, urumogi na mugo.

Itegeko rigena iki ku wafashwe akoresha ibiyobyabwenge?

Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa tumaze kugarukaho, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi cyangwa ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw.

Uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bikomeye, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 15 Frw ariko itarenze miliyoni 20 Frw.

Ni mu gihe uhamijwe n’urukiko gukoresha ibiyobyabwenge byoroheje, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

Iyo ibikorwa bivugwa bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 30 Frw ariko itarenze miliyoni 50 Frw.

Vape ‘E-Cigarettes’, Shisha na Rwiziringa biri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bikomeye mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza