IGIHE

Dr. Rwamucyo yavuze ko ’yabuze’ inyandiko zari kwifashishwa mu kumenya irengero ry’imibiri y’Abatutsi

0 12-07-2026 - saa 07:40, Jean de Dieu Tuyizere

Dr. Eugène Rwamucyo uri kuburana ubujurire ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe mu 2024, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko yabuze inyandiko zari kwifashishwa mu kumenya irengero ry’imibiri y’Abatutsi bishwe.

Uyu muganga ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Ni umwe mu bahanga bitabiriye inama ya Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe yabereye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yashishikarijwemo Abahutu gukora Jenoside.

Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda. Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bugaragaza ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside.

Ku munsi wa 22 w’urubanza rw’ubujurire, uyu muganga wakatiwe igifungo cy’imyaka 27 yabwiye urukiko rw’i Paris ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.

Raporo y’umuryango CPCR uharanira kugeza mu butabera abakoze Jenoside, igaragaza ko Me Gisagara Richard uri mu banyamategeko bunganira abatanze ikirego yabajije Rwamucyo umubare w’abo yashyinguye, avuga abagera kuri 50 mu Mujyi wa Butare, 50 muri Taba, abari hagati ya 60 na 100 hafi y’Iseminari ya Nyakibanda n’abagera kuri 200 i Nyumba.

Uyu munyamategeko yabajije Dr. Rwamucyo impamvu buri mubiri utashyinguwe ukwawo, asubiza ko icyo gihe bitari gushoboka, bityo ko ari yo mpamvu yashyinguwe mu kivunge.

Undi munyamategeko wunganira abatanze ikirego, yabajije Dr. Rwamucyo niba bitari gushoboka ko imibiri ishyirwa ahantu hihariye mu gihe hari hategerejwe ko ishyingurwa mu cyubahiro, asubiza ko aho kuyishyira hatari kuboneka.

Dr. Rwamucyo yabwiye urukiko ko yafashe icyemezo cyo gushyingura iyi mibiri nk’uburyo bwo kuyikura ku gasozi no kurengera ubuzima rusange, kandi ko yabikoze mu rwego rw’ubutabazi.

Nubwo uyu muganga yavuze ko icyo gihe nta mategeko yari kugenderwaho mu gushyingura imibiri y’Abatutsi biciwe i Butare, Perezida w’Iburanisha yamwibukije ko hari amahame ya Genève yashoboraga kwifashishwa mu gushyira ibimenyetso aho bashyinguwe, kandi hagakorwa inyandiko z’abashyinguwemo.

Dr. Rwamucyo yavuze ko amahame ya Genève atarebaga icyo yise “intambara idasanzwe” yaberaga mu Rwanda, yongeraho ko ibikorwa byo gushyingura byari iby’agateganyo kandi ko byari bikwiye mu rwego rwo gukumira ibibazo byashobokaga kuvuka mu rwego rw’ubuzima.

Uyu muganga yasobanuye ko ahashyinguwe Abatutsi biciwe i Butare hari hazwi n’abagize uruhare muri ibi bikorwa, ariko ko atigeze akora ikarita yaho cyangwa ngo akore raporo yabyo. Yavuze ko icyakoze yakoze inyandiko ariko ngo zarabuze ubwo yahungaga muri Kamena 1994.

Perezida w’Iburanisha yabwiye Dr. Rwamucyo ko abarokotse Jenoside bafite ikibazo cyo kutamenya irengero ry’imibiri y’ababo kugira ngo babashyingure mu cyubahiro, asubiza ko yumva akababaro kabo, gusa ngo na we yavuze uw’umuvandimwe we.

Dr. Eugène Rwamucyo yavuze ko nta mategeko yari ahari yari gushingiraho mu gushyingura Abatutsi biciwe i Butare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza