IGIHE

Dr. Rwamucyo yavuze ko ‘ubwoba’ bwatumye ashyigikira Kambanda wemeye uruhare yagize muri Jenoside

0 11-07-2026 - saa 17:22, Jean de Dieu Tuyizere

Dr. Eugène Rwamucyo yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko yashyigikiye Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’inzibacyuho yitwaga iy’Abatabazi kuko yatinyaga kuba yafatwa nk’utemeranya na we.

Mu Ukwakira 2024, uyu muganga wakoreye muri Perefegitura ya Butare yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 27. Kuva tariki ya 9 Kamena 2026, ari kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris.

Abatangabuhamya babwiye uru rukiko ko Dr. Rwamucyo wabaye Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP), yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside barimo abari bakiri bazima.

Ijambo Dr. Rwamucyo yavugiye mu nama yitabiriwe na Kambanda yabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare tariki ya 14 Gicurasi 1994 riri mu byibanzweho cyane, bitewe n’ubutumwa bwe bushyigikira Leta y’Abatabazi yashyiraga mu bikorwa Jenoside.

Muri iyi nama, Kambanda yahishuye ko hakozwe urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, abita ‘Ibyitso by’Inkotanyi’, ati “Niba ushidikanya ko runaka ari umwanzi, baza ubutegetsi, burabizi. Ayo malisiti arahari.”

Umunyamategeko Eric Gillet uzobereye mu mateka ya Jenoside, aherutse kubwira uru rukiko ko ijambo rya Rwamucyo ryagaragazaga neza ko abo yitaga abanzi ari Abatutsi, kuko yavugaga ko FPR Inkotanyi iri ahantu hose, kandi ko abakorana na yo bagomba kwicwa.

Me Gillet wunganira abarokotse Jenoside mu manza zibera mu Bubiligi, yavuze ko ijambo Rwamucyo yavugiye muri iyi nama ryari igusubizo kuri Leta y’Abatabazi yasabaga abahanga b’i Butare gutanga umusanzu wabo muri Jenoside.

Raporo y’umuryango CPCR uharanira kugeza mu butabera abakoze Jenoside ivuga ko uyu muganga yasobanuye ko muri iyi nama habanje kuvuga Kambanda, hakurikiraho Umuyobozi wa kaminuza, we avuga ku mwanya wa mbere mu batanze ibitekerezo kuko ngo yari ahagayikishijwe n’ibyaberaga mu gihugu.

Ku kuba muri iri jambo atarigeze avuga ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, yasobanuye ko icya mbere cyari kimubabaje ari urugamba rwatangijwe n’ingabo za RPA tariki ya 1 Ukwakira 1990 kuko ngo rwateje akavuyo mu gihugu.

Perezida w’iburanisha yasubiyemo, amubaza ati “Kubera iki muri iri jambo utavuze ku nzirakarengane zishwe?”, asubiza ko atari kuvuga kuri ubu bwicanyi muri ibyo bihe kuko ngo yari afite ubwoba ko Interahamwe zamugirira nabi.

Uyu muganga yagize ati “Icyo ni ikintu umuntu yashoboraga kuvugaho nyuma y’imyaka 30, 10, itanu cyangwa nyuma y’amezi make, ariko si cyo yari kuvuga mu cyumweru gikurikiyeho. Sinari nzi, sinari nagasesenguye neza ibyabaye. Numvaga mfite ubwoba, ntewe ubwoba n’Interahamwe.”

Rwamucyo yibukijwe ko muri iri jambo, yivugiye ko ashyigikiye “Minisitiri w’Intebe” Kambanda, umucamanza amubaza ukuntu yashyigikiye umuntu wafashe ibyemezo byenyegeje Jenoside, asubiza ko yamutinyaga nk’umuyobozi bityo ko atari kunyuranya na we.

Uyu muganga yagize ati “Nari mpagaze imbere y’umuyobozi. Ese nari kumubwira ngo ‘Sinemeranya nawe’?”

Tariki ya 1 Gicurasi 1998, Kambanda yemereye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha muri Tanzania ko yemera icyaha cya Jenoside, gushishikariza Abahutu gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kambanda ufungiwe muri Sénégal, yakatiwe igifungo cya burundu tariki ya 4 Nzeri 1998, nyuma yo guhamywa na ICTR ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kambanda Jean yavugiye mu nama yabereye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ko hamaze gukorwa urutonde rw'Abatutsi bagomba kwicwa
Dr. Eugène Rwamucyo yavuze ko yatinye Interahamwe na Kambanda Jean wabaye Minisitiri w'Intebe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza