IGIHE

Dr. Rutunga Venant yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ko yarenganye

0 27-08-2026 - saa 09:45, Nshimiyimana Théogène

Dr. Rutunga Venant wahoze ari Umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko yarenganye.

Mu 2021 nibwo Dr. Rutunga Venant yoherejwe mu Rwanda, avuye mu Buholandi akekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yaburaniye mu Rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, muri Nzeri 2024 akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye ko Dr Rutanga we ubwe yiyemerera ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare nyuma bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye.

Dr. Rutunga we yireguye avuga ko gutwara abo bajandurume byemejwe n’inama yari yahuje abakozi bo muri ISAR Rubona ngo babacungire umutekano bityo ibyo abajandarume bakoze nyuma adakwiye kubiryozwa.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga igihano cy’igifungo cya burundu, naho Dr. Rutunga we yasabaga kugirwa umwere.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza rwavuze ko Dr. Rutunga yagombaga guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ariko kuba yarorohereje urukiko kuva urubanza rwatangira kuburanishwa byatumye rukigabanya kikaba imyaka 20.

Dr. Rutunga Venant ntiyanyuzwe n’iki cyemezo ahubwo yahise akijuririra mu rukiko rw’ubujurire i Kigali. Ubushinjacyaha nabwo ntibwanyuzwe n’igihano Dr.Rutunga Venant yahawe, nabwo burajurira.

Urukiko rw’ubujurire i Kigali rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Dr. Rutunga Venant atanyuzwe, yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko yarenganye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga afite ububasha bwo kohereza Dr.Rutunga Venant mu rukiko rw’ikirenga cyangwa akaba atanabikora bitewe n’uko yaba abonye nta karengane karimo akamenyesha abamwandikiye ko abona nta karengane karimo.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yayo, Dr. Rutunga yari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona cyari giherereye mu Karere ka Huye.

Dr. Rutunga w’imyaka 79 avuka mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru akaba afungiye mu igororero rya Nyanza riri ahazwi nka Mpanga.

Dr. Rutunga Venant yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ko yarenganye ku myaka 20 yakatiwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza