Dr. Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown yagejejwe mu rukiko rwa Westminster mu Bwongereza kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni we muntu wa mbere ugejejwe mu rukiko rwo mu Bwongereza, ashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubushinjacyaha bumushinja gushikariza abantu gukora Jenoside no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi.
Ibyaha Dr. Bajinya ashinjwa byakorewe mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Mata 1994, aho Ubushinjacyaha bugaragaza ko yategetse Interahamwe ko zica abantu batandatu mu minsi ine, barimo umugore n’umwana we.
Umushinjacyaha Jane Stansfield yabwiye urukiko ko ko abatangabuhamya barimo n’abaturanyi ba Dr. Bajinya, bamushinja kuyobora no kugenzura ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga n’Interahamwe kuri bariyeri.
Dr. Bajinya w’imyaka 65 we avuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside ndetse ko yavuye i Kigali hagati muri Mata 1994, umuryango we uva mu Rwanda muri Nyakanga uwo mwaka.
Umwunganizi we mu mategeko, Me Sam Blom-Cooper, yavuze ko umukiliya we yishimiye kuba yaragejejwe mu rukiko kuko ngo abonamo amahirwe yo gusukura izina rye.
Yagize ati “Ibi ni ibyaha biteye ubwoba, ubwicanyi bukomeye bwabaye mu 1994. Ariko ibi ni intangiriro y’iherezo kuri Bwana Brown.”
Umucamanza Paul Goldspring yemereye Dr. Bajinya kuburana adafunzwe, ariko amutegeka gutanga ingwate y’amafaranga mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi mu Rukiko Rukuru rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026.
Polisi y’u Bwongereza ishinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara yatangaje ko hari abandi bantu batandatu bagikurikiranwa, barimo babiri batawe muri yombi bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!