IGIHE

Brig Gen Rwivanga yaganiriye na Perezida Museveni ku bikorwa bya EASF

0 13-08-2026 - saa 21:28, IGIHE

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force (EASF), Brig Gen Ronald Rwivanga, amusobanurira ibikorwa byarwo.

Ni mu itangazo Perezida Museveni yashyize hanze kuri uyu wa 13 Kanama 2026, agaragaza ko yamwakiriye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Ati “Yangejejeho ibikorwa by’izi ngabo n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kubaka uburyo bukomeye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere kacu. Nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nzaganira n’abakuru b’ibihugu bagenzi banjye hagamijwe kurushaho gukomeza EASF, birimo no gutumiza Inteko Rusange igize uyu mutwe, itaraterana kuva mu 2014.”

Perezida Museveni yavuze ko hazibandwa kandi ku kureba uko EASF yahabwa ubushobozi n’ubufasha bihagije kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’umutekano ndetse n’ibiza cyangwa ibindi bibazo by’ubutabazi bishobora kwibasira akarere.

EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy’ingabo, polisi n’abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n’uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.

Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikare n’abapolisi n’abasivile.

EASF ifite inshingano zo gutegura, guhuza no kuyobora ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu myaka itatu iri imbere EASF izaba iyoborwa na Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse kurahirira kuyiyobora.

Brig Gen Rwivanga yahawe izi nshingano mu mpera z’umwaka ushize, gusa imirimo ye yatangiye muri Gicurasi 2026. Ibiro bye biherereye i Nairobi muri Kenya.

Perezida Museveni yaganiriye n'Itsinda rya EASF
Brig Gen Rwivanga yaganiriye na Perezida Museveni ku bikorwa bya EASF
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza