IGIHE

Bakangishwa no gukurwamo impyiko: Akaga abimukira bajya mu Burayi banyuramo

0 9-06-2026 - saa 17:26, IGIHE

Abimukira 300 bari bagiye mu Bwongereza mu mpeshyi y’umwaka ushize, barashimuswe, bakorerwa iyicarubozo ndengakamere ndetse bakangishwa gukurwamo ingingo z’umubiri.

Aba basore b’Aba-Kurdes bo muri Iraq bafatiwe muri Libya n’imitwe yitwaje intwaro. Uyu mutwe wabasabye kwishyura 5000$ (arenga miliyoni 7,3 Frw) kuri buri wese, ndetse ubabwira ko nibatabikora bazabakuramo impyiko.

BBC yavuganye na bamwe mu bari bashimuswe bayereka ibikomere by’iyicarubozo, bagaragaza ko babaga mu buzima bubi aho abantu 180 babaga bafungiye ahantu hamwe ndetse hato.

Byamenyekanye ko umuntu umwe mu bashimuswe yapfuye. Ntiharamenyekana umubare w’abagifitwe n’uyu mutwe witwaje intwaro.

Uyu mutwe wari ushinzwe guherekeza aba bimukira mu nzira iva muri Libya ikabageza mu Nyanja ya Méditerranée. Icyakora umwe mu Ba-Kurdes wo muri Iraq witwa Noah Aaron, wateguraga ingendo z’aba bimukira yashyamiranye n’aba bagizi ba nabi bapfa amafaranga.

Umwe mu batanze amakuru bavuga ko itsinda rya Aaron ryatse umuryango we ibihumbi by’Amadolari kugira ngo ribafashe kubajyana mu Bwongereza, mu rugendo rwagombaga kunyura muri Afurika y’Amajyaruguru, agakomereza mu Burayi.

Ni inzira yagombaga kunyura muri Libya, yabaye isibaniro ry’abashaka kujya i Burayi.

Aba bimukira mu mpeshyi ya 2025 bageze muri Libya, nyuma bajyanwa ahantu harinzwe baranafungwa.

Nyuma buri mwimukira yasabwe n’uyu mutwe kwishyura 5000$, Aaron yibutswa ko atishyuye kuri serivisi yari aherutse guhabwa, aba bagizi ba nabi bamubwira ko natabikora ikiguzi kizaba impyiko z’aba bimukira.

Mu mashusho yashyizwe hanze, hari aho umusore yabwirwaga ko ajyanywe kwa muganga ngo bamukuriremo impyiko.

Umugabo umwe yavuze ko yishyuye ayo mafaranga umuhungu we wari mu bantu 110 basubijwe muri Iraq muri Mutarama 2026 mu gikorwa cyateguwe n’iki gihugu.

Benshi bagaragaje inkovu bafite ku mubiri, abahanga mu buvuzi bakemeza ko ari inkovu zisa neza n’iz’abakuwemo impyiko ariko BBC ntiyabashije kumenya neza koko niba uru rugingo rwarakuwemo.

Bamwe muri aba bimukila bararekuwe nyuma y’uko imiryango yabo itanze icyo kiguzi. Bamwe baratwitswe abandi bajombwa ibyuma n’ibindi bibi. Hari umwana w’imyaka 16 wavuze ko bafungiwe ahantu hato ari 178. Ati “Twamaze amezi atandatu tutabona izuba.”

Bahabwaga umugati ku munsi na bwo bakawuhabwa ari uko imiryango yabo yemeye kwishyura andi mafaranga arenga ku 5000$.

Imyaka irashize u Bwongereza buhanganye n’ibibazo by’ababwinjiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nko mu mezi 12 ashize kugeza muri Gicurasi 2026 abantu ibihumbi 36 binjiye muri iki gihugu bitemewe.

Abimukira bajya mu Burayi bahura n'ibibazo byinshi ku buryo hagerayo mbarwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza