Abanyamategeko bunganira Ingabire Umuhoza Victoire ushinjwa ibyaha birindwi bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi babwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko Ubushinjacyaha bwari bukwiye ‘kurenganura’ umukiliya wabo nk’umwavoka w’abaturage.
Ku munsi wa gatandatu w’urubanza, Ingabire yavuze ko Ubushinjacyaha bufite inshingano yo kumushinja no kumushinjura, ariko ko bwahisemo kumushyirishamo, bumugaragaza nk’umunyabyaha kuva akivuka.
Ingabire yavuze ko Ubushinjacyaha bwamubajije niba yemera ko P5 yemejwe nk’umutwe w’iterabwoba, arabyemera, ariko ko atigeze avuga ko kuba iri huriro ryarwanya ubutegetsi rikoresheje intwaro ntacyo bitwaye, bitandukanye n’ibyo bumurega.
Ati “Biragaragaza bwa bushake bwabo bwo gukomeza kunshyiraho n’ibintu nababwiye ngo ‘Ibi bintu si byo’ bakabisinyaho ubwabo no kwiyibagiza ko bafite inshingano yo gushaka ibinshinjura, aho gukomeza gushaka ibinshyirishamo.”
Tariki ya 6 Ukwakira, Me Gatera Gashabana uri mu bunganira Ingabire, yavuze ko nubwo umukiliya we yahamijwe ibyaha n’Urukiko rw’Ikirenga, yajuririye mu rukiko rwa Afurika rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwamugize umwere.
Uyu munyamategeko yagaragaje ko ikirego cyabwo cyagombaga kugaragaza ko Ingabire yagizwe umwere n’urukiko rwa Afurika, aho kumugaragaza nk’uwakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
Me Gatera ati “Tukaba dusanga Ubushinjacyaha mu gushingira ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga, bwirengagije inshingano zabwo zo guharanira inyungu za rubanda mu rwego rwo kumenya niba iki cyemezo cyarigeze gishyirwa mu bikorwa. Bigaragara ko bwateshutse ku nshingano zisaba gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura.”
Kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026, Me Bruce Bikotwa na we wunganira Ingabire, yavuze ko ku kiganiro umukiliya we yagiranye na Ntamuhanga Cassien wabaye umunyamakuru muri Gicurasi 2026, bavuga ku myitozo ya gisirikare mu Burundi kitashingirwaho mu kumushinja.
Me Bikotwa yabwiye urukiko ko uko ijwi ry’iki kiganiro ryumvikana, Ntamuhanga ari we wakoraga ubusesenguzi, kandi ko cyarangiye Ingabire avuze ko adahari ku buryo yagira uruhare mu gutegura ibikorwa byavugirwagamo.
Ati “Icyo kiganiro twaragikurikiye. Ntabwo kigaragaza ko ari ikintu cyapanzwe…Cyashojwe Ingabire avuze ko adahari. Icyo ni ikintu gikomeye cyane kigaragaza ko icyo kiganiro atari ikimenyetso simusiga.”
Uyu munyamategeko yavuze ko, Ntamuhanga, nk’uwashinze ishyaka ryitwa RANP Abaryankuna, ari umunyapolitiki, bityo ko iyo abanyapolitiki baganiriye bidakwiye gufatwa nk’icyaha.
Ati “Umunyapolitiki ni umuntu uba ukwiye kumenya byose. Kuko udafite amakuru biragoye kugera ku ntego wihaye nk’umunyapolitiki.”
Yavuze ko kugira ngo icyaha cyitwe icyaha, hari ibigomba kuba byuzuye kandi bikagaragarizwa ibimenyetso ariko ko Ubushinjacyaha butagaragaje isano iri hagati y’icyaha cyo gushyiraho, gutunganya no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi Ingabire ashinjwa n’iki kiganiro.
Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko ikiganiro cya Ingabire na Ntamuhanga ku myitozo ya gisirikare mu Burundi kitigeze gifatirwamo umwanzuro kandi ko cyagarukiye hagati yabo, nticyagira igikorwa gikurikiraho.
Ati “Iyo urebye ibiganiro byabaye hagati ya Ingabire na Ntamuhanga, byabereye imbere, nta gikorwa cyo hanze cyigeze kiba. Iyo biba byaranabaye, hari kuba igikurikiraho.”
Me Bikotwa yavuze ko Ubushinjacyaha ari bwo mwavoka wa mbere w’abaturage, bufite inshingano yo kubashinja ariko no ‘kubarenganura’, agaragaza ko kuri Ingabire ho atari ko byagenze.
Ati “Bwagombye no kurenganura Ingabire Victoire. Ubushinjacyaha ni we avoka wa mbere wa Ingabire, twe tukaza tumufasha mu bijyanye n’uburenganzira bwe.”
Urukiko rwagaragaje ko Ubushinjacyaha buzahabwa umwanya kugira ngo busubize ibibazo Ingabire n’abamwunganira bagaragaje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!