IGIHE

Abunganira Ingabire Victoire basabye ko FDU Inkingi itandukanywa na DALFA Umurinzi

0 7-10-2026 - saa 14:21, Jean de Dieu Tuyizere

Abanyamategeko bunganira Ingabire Umuhoza Victoire ushinjwa ibyaha birindwi bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda basabye ko ishyaka FDU Inkingi ryinjiye mu ihuriro P5 ritandukanywa na DALFA Umurinzi.

Ubwo ubushinjacyaha bwasobanuriraga Urukiko Rukuru rwa Kigali icyaha cyo gushyiraho, gutunganya no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi bushinja Ingabire, bwagaragaje ko ari we washinze ishyaka FDU Inkingi mu 2006 akanaribera Perezida.

Bwabwiye urukiko ko FDU Inkingi ari rimwe mu mashyaka atanu agize ihuriro P5 rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, riyobowe mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa wabaye umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku rubanza rw’ababaye muri P5 barimo Maj (Rtd) Habibu Mudathiru, bwemeza ko P5 yemejwe nk’umutwe w’iterabwoba, bityo ko n’amashyaka agize iri huriro na yo ari imitwe y’iterabwoba.

Mu kwiregura, Ingabire yagaragaje ko hagati ya 2010 na 2018 ubwo yari afunzwe, FDU Inkingi yahinduye icyerekezo, abanyamuryango bayo bakora amakosa yo kuvanga komite y’ababa hanze n’ababa mu Rwanda kandi atari byo byari byarumvikanyweho mbere.

Ingabire yasobanuye ko yafunguwe mu 2018 hashingiwe ku mbabazi za Perezida, asanga FDU Inkingi yarinjiye muri P5, asabye ko ayo makosa akosorwa abanyamuryango barabyanga, afata icyemezo cyo kuvamo, ashinga DALFA Umurinzi mu Ugushyingo 2019.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku buhamya bwatanzwe na Nzabandora Boniface wabaye umuyoboke wa DALFA Umurinzi, bugaragaza ko iri shyaka na FDU Inkingi ari bimwe, ko icyahindutse ari izina gusa.

Ku wa 21 Nzeri, Umushinjacyaha yagize ati “Kuri iki kigaragara ko FDU Inkingi ari umutwe umwe na DALFA Umurinzi, hari ubuhamya bwatanzwe na Nzabandora Boniface abarizwa mu Bushinjacyaha, ku itariki ya 17 Nyakanga 2025, we yasubije ngo ‘Nta mpamvu yambwiye kuko nta yihari, ahubwo FDU Inkingi na DALFA Umurinzi byari bimwe. Ni amazina gusa yahindutse’.”

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, Me Bruce Bikotwa uri mu banyamategeko batatu bunganira Ingabire yabwiye urukiko ko ibyo FDU Inkingi yakoze mu gihe yari afunzwe atabibazwa kuko atigeze abyumvikanaho n’ababikoze.

Me Bikotwa yavuze ko ubushinjacyaha bushobora kuba butarasomye neza amasezerano y’ishingwa rya P5 yo muri Kanama 2015, asobanura ko uwayasinye ahagarariye FDU Inkingi ari Joseph Bukeye wari Visi Perezida wayo, kandi ko yasinyiwe i Bruxelles mu gihe “Ingabire yari muri gereza ya 1930.”

Ati "Muzasanga ko atari we wasinye. Ibyo byose bidutera kubona ko amasezerano yagaragajwe n’Ubushinjacyaha bushaka kugaragaza ko Ingabire yashinze umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa se yawutunganyije cyangwa se yawugiyemo, agaragaza neza mu buryo busobanutse ko bidahuye n’ibivugwa. Bikaba byumvikana ko Ubushinjacyaha butabashije kubona ikimenyetso simusiga.”

Uyu munyamategeko yashingiye ku gihe amasezerano y’ishingwa rya P5 yasinyiwe, asobanura ko bitashobokaga ko Ingabire yari kugira icyo ayakoraho cyangwa ngo ayatangeho igitekerezo kuko yari afunzwe.

Me Bikotwa yavuze ko DALFA Umurinzi atari yo yagiye muri P5, ahubwo ko hagiyemo FDU-Inkingi, agaragaza ko kuvuga ko aya mashyaka ari ikintu kimwe hashingiwe ku buhamya bwa Nzabandora, ari ibintu bidafitiwe ibimenyetso.

Ku wa 6 Ukwakira, Me Gatera Gashabana wunganira Ingabire yari yagaragaje ko Nzabandora, nk’umutangabuhamya urubanza rushingiyeho, ari umuntu wo gushidikanyaho bitewe n’amateka afitanye n’uregwa.

Me Gatera yavuze ko Nzabandora afitiye inzika Ingabire bitewe n’uko yamwirukanye mu rugo rwe ubwo yari umunyamabanga we. Ingabire yasobanuye ko yabitewe n’uko umupolisi yari yamusabye kujya atanga amakuru y’ibyaruberagamo.

Mugenzi we, Me Bikotwa, ati “Twasanze ko atari umutangabuhamya wizewe ku buryo ubuhamya bwe bwashingirwaho, bugababwa agaciro n’uru rukiko.”

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Ingabire yashinze DALFA Umurinzi nk’umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba ishyaka gusa Me Bikotwa yavuze ko ibyo nta kimenyetso bishingiraho.

Me Bikotwa yagize ati "DALFA Umurinzi ntabwo ari yo yagiye muri P5, hagiyemo FDU Inkingi, ikaba ari yo mpamvu Ingabire yahisemo kuyivamo nk’uko yabisobanuye. Ikigaragara ni uko Ubushinjacyaha butagaragaje umutwe w’abagizi ba nabi abo ari bo. DALFA Umurinzi ntabwo iri muri ya mitwe itanu igize P5.”

Uyu munyamategeko yasobanuriye urukiko ko intego za FDU Inkingi yashinzwe mu 2006, zitandukanye cyane n’iza DALFA Umurinzi yashinzwe mu Ugushyingo 2019, bityo ko aya mashyaka adakwiye gufatwa nk’ikintu kimwe.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Ingabire ruzakomeza ku wa 8 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo, aho uruhande ruregwa ruzakomeza kwiregura.

Ingabire Victoire ashinjwa ibyaha birindwi bifitanye isano n'umugambi wo gukuraho ubutegetsi
Abanyamategeko be basabye ko FDU Inkingi na DALFA Umurinzi bitandukanywa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza