Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bakekwaho gucuruza abantu mu Bushinwa, aho bizezaga abantu kujya kubashakira akazi ndetse n’amashuri, ariko ataribyo ahubwo ari ukujya kubacuruza.
Ku wa 2 Nzeri 2026 Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite icyicaro i Nyanza rwaburanishije abasore babiri ari bo Irankunda David wigaga muri imwe muri Kaminuza zo mu Rwanda ndetse na Gasangwa Oscar uvuga ko yigaga mu Bushinwa ari naho aba.
Ubushinjacyaha buvuga ko burega Irankunda ibyaha birimo icyaha cyo gucuruza abantu, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cy’iyezandonke. Gasigwa we ashinjwa ibyaha bibiri bifitanye isano no gucuruza abantu.
Gasigwa aburana avuga ko ari we wizanye mu Rwanda aje kwivuza amaso kuko mu Bushinwa bihenze.
Ubushinjacyaha buvuga ko Irankunda yafashije abarimo Mugisha na Byiringiro kujya mu Bushinwa, mu byo yari yababwiye ko ari akazi. Ngo hari n’abandi yizezaga kujya kwiga muri kaminuza zo mu Bushinwa kandi ari ibinyoma bagerayo bagasanga bagiye mu kazi k’uburetwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko Irankunda yashutse uwitwa Mugisha amuvana muri Afurika y’Epfo aho yabaga amwizeza ko agiye kumurangira akazi mu Bushinwa maze Mugisha aza mu Rwanda.
Irankunda yashakiye ibyangombwa Mugisha ajya mu Bushinwa, ariko agezeyo abaho mu buzima bubi akoreshwa akazi k’uburetwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko iyo hari Abanyarwanda bajyaga mu Bushinwa gukora akazi k’uburetwa bakirwaga na Gasigwa uregwa akaba ari nawe uhita umuhuza n’abatekamutwe bo mu Bushinwa.
Mugisha avuga ko yaje kwandikira umuvandimwe we uri mu Rwanda nabo bandikira ambasade y’u Rwanda irabafasha bava mu Bushinwa mu buzima bubi babagamo.
Irankunda David yemeye icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kuko yafataga amanota y’abanyeshuri bo mu Rwanda yabaga ari ku mpamyabumenyi akayahindura, kugira ngo bemererwe kwiyandikisha muri kaminuza zo mu Bushinwa.
Hari n’abageraga kuri kaminuza babona amanota yarahinduwe bakirukanwa, bikaba ngombwa ko bagaruka mu Rwanda.
Yagize ati "Ndasaba urukiko ko nacibwa amande kuri iki cyaha nemera"
Irankunda yahakanye ibindi byaha byose aregwa. Yavuze ko yari yarashinze kompanyi ifasha abashaka kujya hanze y’igihugu cy’u Rwanda kandi yemewe.
Yavuze ko yari nshuti ya Mugisha umurega aho yaje mu Rwanda avuye muri Afurika y’Epfo kuko yari yaramubwiye ko akorayo akazi k’intica ntikize, amusaba ko yamufasha akajya mu Bushinwa gucuruza, maze Irankunda aramufasha abona ibyangombwa ajya mu Bushinwa.
Irankunda avuga ko Mugisha umurega ageze mu Bushinwa bavuganaga nyuma aho Mugisha agarukiye mu Rwanda aza gufatwa muri Mutarama 2026 arafungwa.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rukazasubukurwa ku wa 30 Nzeri 2026.
Abaregwa batawe muri yombi muri Mutarama 2026 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali babanza gufungirwa mu igororero rya Nyarugenge, gusa aho batangiye kuburana bafungiye mu igororero rya Nyanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!