Abahagarariye Umuryango w’Abanyamulenge bo muri Minembwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), i La Haye mu Buholandi, basaba ko hakorwa iperereza ku byaha bikomeye bavuga ko bimaze igihe bibakorerwa.
Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa 14 Kanama 2026, mu gikorwa cyitabiriwe n’Abanyamulenge baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse n’abanyamategeko babahagarariye.
Mbere y’igikorwa nyirizina cyo gutanga iki kirego, habaye urugendo rugufi rwerekeza ahakorera uru rukiko. Rwari mu murongo wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu Burundi mu 2004.
Ikirego cyatanzwe gishingiye ahanini ku bitero ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ryagiye rigaba mu Minembwe no mu bindi bice, cyane cyane kuva intambara irihanganishije na AFC/M23 yubuye.
Me Nteziryayo Innocent uri mu bunganira abarega, yabwiye IGIHE ko mu bo bareze harimo Perezida Felix Tshisekedi, abo muri Guverinoma ye, ndetse n’abayobozi b’u Burundi.
Ati "Cyane cyane twibanze ku birego byabaye mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka ajyanye na kuriya kurasa kw’indege za drone zasenye ibikorwaremezo muri Minembwe n’ahandi hatandukanye."
Yakomeje avuga ko "ariko twanabihuje n’amagambo ahembera urwango yagiye avugwa n’abayobozi bo hejuru, guhera kuri Perezida, abaminisitiri n’abanyamakuru batandukanye. Twanareze Ingabo z’u Burundi ndetse n’abayobozi babo kubera ko na bo mu bikorwa byo gusenya Abanyamulenge n’ibikorwaremezo byabo babigizemo uruhare kandi hari ibimenyetso bifatika.”
Mu nyandiko bagejeje i La Haye, bavuga ko abaturage bo muri Minembwe bagiye bakorerwa ibikorwa bashyira mu cyiciro cy’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, kwirukanwa mu byabo hashingiwe ku bwoko ndetse na Jenoside.
Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa ICC ikubiyemo ubuhamya bw’abantu bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibitero by’ibisasu byagabwe muri Minembwe, amafoto, amashusho n’isesengura ritandukanye rigamije kugaragaza ibikorwa by’ihohoterwa bivugwa muri ako gace.
Abatanze ikirego bavuga kandi ko hari abaturage bavanywe mu byabo ku gahato, abandi bakirukanwa aho bari batuye, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bya kinyamaswa kandi bibatesha agaciro.
Mu kirego cyabo, Abanyamulenge bagaragaje abayobozi bamwe bo muri RDC mu nzego za politiki, igisirikare n’ubuyobozi, bavuga ko hakwiye gusuzumwa niba hari uruhare bagize mu bikorwa by’ihohoterwa bivugwa muri dosiye.
Hanagaragajwe imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, Nyatura na FDLR, abatanze ikirego bavuga ko na yo ikwiye gukorwaho iperereza ku ruhare ishobora kuba yaragize mu bikorwa byibasiriye abaturage bo muri Minembwe.
Abanyamulenge banasabye Ubushinjacyaha bwa ICC gusuzuma uruhare rushobora kuba rwaragizwe n’abayobozi bamwe b’u Burundi, bashinjwa gukorana n’inzego za RDC mu bikorwa byakorewe muri Minembwe.
Mu rwego rwo gushimangira ikirego cyabo, Abanyamulenge bagejeje ku Bushinjacyaha bwa ICC inyandiko nyinshi zashyizweho umukono n’abaturage, amashyirahamwe n’ibigo byo muri Minembwe, zitanga uburenganzira bwo kubahagararira muri uru rugendo rwo gushaka ubutabera.
Mu bigo byagaragajwe muri dosiye harimo ibigo nderabuzima byo mu misozi ya Minembwe, amatorero, Ibitaro Bikuru bya Minembwe, za kaminuza, amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Radio Tuungane de Minembwe.
Abanyamategeko babo bavuga ko banatanze urutonde rw’abantu bavuga ko bavanywe mu byabo ku gahato, bafunzwe binyuranyije n’amategeko, bakorewe iyicarubozo cyangwa ubundi buryo bwo kubafata nabi no kubatesha agaciro.
Abanyamulenge bavuga ko ubwicanyi bwa Gatumba bwatwaye ubuzima bw’impunzi nyinshi z’Abanyamulenge bakomoka muri RDC, bukiri kimwe mu bintu bibabaje kurusha ibindi byaranze amateka yabo ya vuba.
Abari i La Haye bavuze ko kwegera ICC ari uburyo bwo guha ijwi abavuga ko bahohotewe no gusaba ko ibyabaye muri Minembwe byitabwaho n’ubutabera mpuzamahanga, aho gukomeza kubifata nk’ibibazo bisanzwe by’umutekano.
Basabye Ubushinjacyaha bwa ICC kwihutira gusuzuma inyandiko, ubuhamya n’ibindi bimenyetso bwashyikirijwe, no kureba niba hari ishingiro ryatuma hatangizwa iperereza ku byaha bivugwa.
Gutanga iki kirego i La Haye bibaye indi ntambwe abahagarariye Abanyamulenge bateye mu rugendo bavuga ko rugamije gushakira ubutabera abantu bahohotewe muri Minembwe no mu tundi duce twibasiwe n’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!