Muri miliyoni zisaga esheshatu z’abagore n’abakobwa bari mu Rwanda, buri umwe yigeze cyangwa se umunsi umwe azajya imugongo (mu mihango), niko muntu aremwe by’umwihariko igitsinagore.
Ni kimwe mu biranga umugore cyangwa umukobwa nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kororoka. Nubwo ari ibiba kuri bose, ni ibihe bituma umugore ubigiyemo akenera isuku yihariye ndetse agakenera ibimufasha muri iyo suku, bizwi nk’impapuro z’isuku z’abagore n’abakobwa cyangwa se ‘Cotex’ mu ndimi z’amahanga.
Nubwo Cotex zikenerwa cyane mu Rwanda, inyinshi ziracyava hanze dore ko nko mu 2019, ibikoresho by’isuku birimo na Cotex u Rwanda rwakuye mu mahanga, byari bifite agaciro ka miliyoni 5,9 z’amadolari, nk’uko urubuga rukusanya amakuru y’ubukungu rwa Loni, COMTRADE rubitangaza.
Ubwo buke no guhenda kwa Cotex ziva mu mahanga, nibyo byashibutsemo igitekerezo kuri Uwineza Liliane wafatanyije na bagenzi be, bagatangiza uruganda ruzikorera mu Rwanda.
Uruganda Inovos Ltd ruherereye mu karere ka Bugesera, rwatangiye mu 2019, rutangira rukora Cotex zizwi nka Tamu Sanitary Pads.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwineza yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku bibazo babonaga mu by’impapuro z’isuku cyane cyane izikoreshwa n’abagore n’abakobwa mu mihango.
Ati “Twishyize hamwe nka ba rwiyemizamirimo bato batatu turi gutekereza ku byo twakora, turebye ikibazo gihari cy’isuku yo mu mihango, turavuga tuti reka natwe dutange umusanzu wo kugira ngo dufashe kugira ngo ibi biboneke.”
“Hari ikibazo cy’uko izihari ziba zihenze n’izigerageza kuboneka ugasanga nta buziranenge zifite zimwe muri zo zikaba zatera ikibazo kurusha uko zagikemura.”
Uwineza yavuze ko umwihariko wa Cotex bakora ari umubyimba wayo muto ariko ‘ufata imihango myinshi’.
“Kuba ari nto bituma iha umutuzo uyikoresha akaba yisanzuye, akumva nk’aho ntacyo yambaye yakwambara n’imyenda akaba yisanzuye.”
Kimwe mu bibazo ba rwiyemezamirimo bato bahura nabyo, ni ukubona isoko ry’ibyo bakora.
Cotex z’uruganda Inovos Ltd zatangiye kubona isoko ariko ni rito ugereranyije n’ubushobozi rufite.
Uwineza ati “Abacuruzi bakomeye ntabwo bemera akenshi ibicuruzwa bishyashya, turacyafite iyo mbogamizi yo kubona abantu bemera ibicuruzwa bishya. Usanga abantu bashaka ibyo bamenyereye bikadusaba imbaraga nyinshi kandi nk’abantu twatangiye vuba, ntabwo dufite ubwo bushobozi bwo kugera ku masoko menshi ahagije.”
Yongeyeho ati “Ubu ubushobozi dufite bwo gukora cotex burahagije tunafite uburengeje abazikeneye, umubare dushobora gukora ubu ntabwo turabona abazigura bahagije ariko tuzagenda twaguka buhoro buhoro.”
Uru ruganda kuri ubu rufite abakozi 32 barimo abagore n’abakobwa 30. Bafite kandi abandi bacuruzi 12 babahagarariye, bahabwa ibicuruzwa ku buntu, byacuruzwa bagabwa Komisiyo.
Nubwo Cotex ari zo bahereyeho, Uwineza yavuze ko bafite intego yo gukomeza kwaguka, bakagira ibindi bakora.
Ibibazo byakunze kugaragazwa, ni uburyo ibiciro bya Cotex biba bihenze ugereranyije n’ubushobozi bwa benshi mu bagore n’abakobwa mu Rwanda.
Nko mu 2019, Guverinoma yakuyeho umusoro ku nyungu kuri Cotex zinjizwa mu gihugu kugira ngo zigere ku baturage zihendutse, icyakora inshuro nyinshi hagiye humvikana abagaragaza ko zigihenze.
Uwineza yavuze ko kubera ko ibyo bakora babikorera mu Rwanda, bituma bigera ku baturage bihendutse.
Ati “Igiciro kiri hasi kandi twebwe icyiza turi uruganda rukorera mu baturage. Akenshi ikibazo kiba iyo ziciye mu bacuruzi benshi baziranguza, twe rero kuba turi hafi y’abaturage turanazitanga bitanyuze mu bacuruzi benshi cyane zikabagera ku giciro cyiza.”
Yavuze ko mu myaka icumi iri imbere, bifuza kuba ari uruganda ruteye imbere kandi rufite amasoko hanze y’u Rwanda.
Ati “Twifuza ko tuzaba twararenze no mu bihugu duturanye tugemurira amasoko menshi, twarageze muri Afurika n’ahandi henshi. Ikindi ni uko tuzaba tudakora ibikoresho by’isuku yo mu mihango gusa ahubwo tuzaba dukora n’ibindi bikoresho by’isuku.”
Kuri ubu kandi barifuza kwagura aho bakorera bakagira inyubako n’ibikoresho bigezweho bibafasha kongera ibyo bakora.
Uwineza yagiriye inama abagore n’abakobwa kwitinyuka kuko ariyo ntangiriro yo kwigira.
Ati “Ndabwira abana b’abakobwa n’abagore ko dushoboye, ko dufite ubushobozi bwo gukora ibintu byose. Nta mirimo igenewe abahungu itagenewe abakobwa. Tugire iryo shyaka ryo gutangira ubucuruzi, uko dutangira buhoro buhoro twizera ko tuzagera kure ariko ni ukwigirira icyizere ko dushoboye kandi ntitugire ibyo twihezaho.”
Yakomeje ashishikariza abagore n’abakobwa gushyigikira bagenzi babo kuko “mugenzi wacu yaba akoze ubucuruzi runaka, tukakora uburyo dushoboye tukamutera inkunga. Bitera umuhate abandi, bikababera urugero ko byose bishoboka.”
Mujawimana Maria wakoresheje Tamu sanitary pads, yavuze ko yasanze ari nziza ugereranyije n’izo yakoreshaga mbere.
Ati “Iyi Pad ifite umwihariko wo kuba ari ntoya kandi igafata imihango myinshi, urumva ko nta mpungenge wagira ko ishobora kuzura vuba.”
Uretse Uwineza ufite 50 % by’imigabane muri Inovos Ltd, arufatanyije na bagenzi be barimo Ndinda Christian na Aime Kwizera.
Uru ruganda ruherutse guhembwa nk’ikigo cya mbere mu bigo bigera ku munani, bari bahatanye mu irushanwa ritegurwa na Kalisimbi events rigamije gushimira ibigo byahize ibindi muri serivisi, mu gice cy’isuku n’isukura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!