%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Abarenga 650 bagiye guhugurwa ku buryo bwo gukora no kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi | IGIHE
IGIHE

Abarenga 650 bagiye guhugurwa ku buryo bwo gukora no kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi

0 27-02-2022 - saa 15:32, Akayezu Jean de Dieu

Kugira ngo Guverinoma y’u Rwanda izabashe kugere ku ntego yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda, bizasaba uruhare rw’umuturage yaba mu kuba yatanga ubushobozi ndetse no kubungabunga ibikorwaremezo biba byamugejweho.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1, iteganya ko kugeza mu 2024, nibura Abaturarwanda ku kigero cya 100% bazaba bagerwaho n’amazi meza.

Ni ibintu leta itakwishoboza yonyine hatabayeho uguhuza imbaraga n’abikorera, imiryango itari iya leta ndetse n’abaturage.

Ikigo Ayateke Star Company Ltd gikwirakwiza amazi meza ndetse ikabacunga ibikorwaremezo by’amazi mu bice by’icyaro itangaza ko kugira ngo leta igere ku ntego yayo ari uko abaturage bahugurwa bakigishwa uburyo bwo gufata neza ibikorwaremezo by’amazi.

Iki kigo giherutse gutangiza umushinga wo kubakira ubushobozi abakozi, abakiva mu mashuri bose bakora ibijyanye no kubaka ibikorwaremezo by’amazi.

Ni umushinga washowemo miliyoni 400Frw, aho mu myaka ibiri hazaba hamaze guhugurwa abantu 650 by’umwihariko abakorera mu bice by’icyaro.

Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd, Sebikwekwe Cyprien yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abakozi bagifite ubushobozi buke by’umwihariko mu bijyanye no kubaka no kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi.

Ati “Twari dufite ikibazo cy’uko abazi ibijyanye n’amazi n’ibikorwaremezo byayo ari bake n’abahari bakaba bafite ubushobozi cyangwa ubunyamwuga buke. Icyo tuzakora rero ni ukububakira ubushobozi.”

Imibare y’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, igaragaza ko u Rwanda rufite inganda 27 zitunganya amazi angana na m3 322,852 ku munsi. Ayo Wasac igeza ku bafatabuguzi ni m3 187,293 ku munsi.

Mu gihugu hose hakenerwa m3 376,137 ku munsi kugira ngo buri muturage agerweho n’amazi meza.

Umukozi ushinzwe serivisi z’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul, yavuze ko imishinga nk’iyi yongerera ubumenyi abafatanyabikorwa by’umwihariko abakora ibijyanye no kubungabunga ibikorwaremezo.

Ati “Ibi bitwereka ko mu gihe kiri imbere ibikorwaremezo tuzaba dufite bizaba bibungabunzwe cyangwa se bisanwa ku gihe mu buryo buboneye.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu bya ngombwa cyane kuko muby’ukuri ushaka kugeza amazi meza ku bantu, ntabwo ureba ku bikorwa byo kubashyira amazi gusa ahubwo unareba ku buryo bwo kubungabunga ibyo tugeraho.”

Hirya no hino mu byaro hari imiyoboro y’amazi 1,057, naho ibigega bifata amazi bizava kuri 24 bigere kuri 65 mu 2024.

Amazi bibika azava kuri m3 31,500 agere kuri m3 118,500. Mu 2024 kandi amazi meza azaba agera ku baturarwanda 100%, bivuze ko mu mijyi urugo ruzajya ruyasanga muri metero 200 naho mu byaro muri metero 500.

Amazi apfa ubusa buri munsi azagabanuka kuko azava kuri 40% agere kuri 25%.

Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd Sebikwekwe Cyprien (ibumoso) yavuze ko bagiye kubakira ubushobozi abarenga 600
Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byateguwe na Ayateke Star Company Ltd hagamijwe kumurika umushinga wo guhugura abarenga 600 mu bijyanye n'ibikorwaremezo by'amazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza