IGIHE

Abagore b’Abanyakigali bazi kugosora bibatungiye imiryango

0 25-11-2014 - saa 18:03, Claude

Abagore bagosora imyaka (ibishyimbo, amasaka n’ibindi) iba yaranguwe n’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, bakayikuramo imyanda bavuga ko bibatungiye imiryango, bakababazwa n’abakiri bato batazi kugosora.
Ku munsi bacyura amafarangta atari munsi y’igihumbi. Gutoranya ibishimbo, amasaka, ubunyobwa…babikuramo amabuye n’indi myanda itandukanye ngo ni akazi kagoranye ariko bishimira kuko kabatunze mu mujyi aho abagashoboye baba ari mbarwa.
Abagore b’amajigija bakorera ku maduka aranguza (…)

Abagore bagosora imyaka (ibishyimbo, amasaka n’ibindi) iba yaranguwe n’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, bakayikuramo imyanda bavuga ko bibatungiye imiryango, bakababazwa n’abakiri bato batazi kugosora.

Ku munsi bacyura amafarangta atari munsi y’igihumbi. Gutoranya ibishimbo, amasaka, ubunyobwa…babikuramo amabuye n’indi myanda itandukanye ngo ni akazi kagoranye ariko bishimira kuko kabatunze mu mujyi aho abagashoboye baba ari mbarwa.

Abagore b’amajigija bakorera ku maduka aranguza imyaka mu Murenge wa Muhima ku muhanda wa “Poid Lourd”, batangarije IGIHE ko kumenya kugosora bibafatiye runini.

Nyirabavakure Marie ni umwe mu bo twaganiriye, avuga ko yishimiye aka kazi nubwo karimo imvune.

Yagize ati “Ni akazi kavunanye si uwo ariwe wese wapfa kugashobora, umugore w’umunebwe cyangwa utazi kugosora ntiyagakora. Kugira ngo utoranye umufuka umwe cyangwa ibiri y’ibishyimbo utazi kugosora ntibyagushobokera. Ku kwezi simbura ibihumbi mirongo itatu iyo akazi kabonetse .”

Akomeza avuga ko kuba azi kugosora ari byo bituma apatana gutoranya umufuka umwe cyangwa ibiri y’imyaka agahembwa amafaranga runaka yo kumutungira umuryango.

Kankindi na we avuga ko amaze imyaka isaga itatu agosora imyaka, ati “Igihe maze nkora aka kazi sincyibuka neza, ariko imyaka itatu irarenga. Ni ukuvuga ngo tuza hano abacuruzi bakaduha ibiraka byo kubagosorera imyaka, tukavanamo imyanda. Nubwo umuntu ataha amaboko yahiye, ni akazi nk’akandi kuko kadutungiye imiryango sinabura igihumbi cyo kugura ibirayi by’abana ku munsi.”

Bababazwa n’uko abana b’ubu batazi kugosora

Aba bagore bavuga ko umuntu utazi kugosora atashobora akazi bakora, bakababazwa n’uko abakiri bato batazi uyu murimo, dore ko ngo hari n’abajya baza kugasaba kakabananira, kubera kuba ba ‘nyiramariza’ (umukobwa/gore utazi kugosora ni ko bamwitaga).

Nubwo baterura ngo bavuge amafaranga binjiza ku munsi cyangwa ku kwezi, aba bagore bemeza ko ayo bakorera abatunze akanabatungira imiryango, dore ko bamwe banavuga ko batabana n’abagabo kubera impamvu zitandukanye.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza