Impano Agency ni itsinda rigamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere rushingiye ku mpano ubwazo rwifitemo zitandukanye, ikanakora imishinga bihangiye ubwabo n’ibikorwa byo guteza imbere igihugu.
Impano Agency imaze kugera ku banyamuryango 19, intego zabo ni uguteza imbere urubyiruko m’ukwihangira umurimo no guhindura sosiyete nyarwanda bakora ibikorwa birimo ibibateza imbere ubwabo ndetse n’ibindi biteza imbere igihugu nk’ibyo gufasha impfubyi, abakene, abapfakazi n’inshike, gukora ibikorwa (…)
Impano Agency ni itsinda rigamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere rushingiye ku mpano ubwazo rwifitemo zitandukanye, ikanakora imishinga bihangiye ubwabo n’ibikorwa byo guteza imbere igihugu.
Impano Agency imaze kugera ku banyamuryango 19, intego zabo ni uguteza imbere urubyiruko m’ukwihangira umurimo no guhindura sosiyete nyarwanda bakora ibikorwa birimo ibibateza imbere ubwabo ndetse n’ibindi biteza imbere igihugu nk’ibyo gufasha impfubyi, abakene, abapfakazi n’inshike, gukora ibikorwa by’ubukorana bushake n’ibindi biteza imbere umuryango nyarwanda.
Nk’abanyeshuri biga muri Umutara Polytechnique ariko bagakorera n’ahandi aho ariho hose mu gihugu, Umuyobozi w’iri tsinda Umulisa Marcelline yatangarije IGIHE ko mubyo bakora bibateza imbere ubwabo harimo gukora Protocole mu mihango itandukanye, kwamamariza ibigo n’abantu mu bikorwa byayo, ubugeni(design), kuyobora ibiganiro n’ibirori ndetse no gukora ibijyanye n’imyambarire(Modeling) dore ko ari nabo bambitse Nyampinga wa Umutara Polytechnique w’uyu mwaka wa 2012 banayobora ibi birori.
Yakomeje avuga ko bishyize hamwe bishakira icyo bakora cyabateza imbere mu Ugushyingo 2011, aho batangiye bakorera mu kigo bigamo cya Umutara Polytechnique.
Kuba bazi neza ko Leta yifuza ko urubyiruko ndetse n’abandi banyarwanda bihangira icyabateza imbere bakareka gukomeza kwizera ibindi bitangaza, nayo ni imwe mu mpamvu zabateye kwishyira hamwe bahuriza hamwe imbaraga n’ubwenge bwabo kuri ubu bakaba bakora ibyo twavuze hejuru bigamije kubateza imbere kuko no mu gihe bazaba basoje amashuri yabo bazaba baramaze kugira icyo bigejejeho hakiri kare.
Ubushobozi bw’amafaranga, ni imwe mu mbogamizi bakunda guhura nazo kuko ibikorwa byinshi biba bibasaba amafaranga, ariko ngo ubushobozi bwa mbere bizera cyane bafite, ni uko babyikora ubwabo babikunze bitewe n’uko hari aho bashaka kuva n’aho bashaka kugera.
Umulisa avuga ko n’ubwo kugeza ubu abanyarwanda benshi batarumva neza akamaro k’ibijyanye n’imyambarire(Modeling) bitewe n’uko muri iki gihe aribwo irimo kugenda iza cyane ugereranyije no mu bihe byashize, bifuza gukora uko bashoboye bagahera ku rubyiruko rugahinduka n’abandi bakazagenda bahinduka buhoro buhoro.
Yasoje atangariza IGIHE ko muri Kamena muri uyu mwaka, bazajya gufasha abana b’imfubyi b’I Nyagatare ubwo bazaba bari mu Cyumweru cyahariwe gufasha abatishoboye bise Ejo Heza Week.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!