IGIHE

Rwamagana: Binjijwe mu gakiriro baseta ibirenge none hababereye isoko y’ubuzima

0 11-10-2024 - saa 12:19, Hakizimana Jean Paul

Mu 2016 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye abakoreraga mu ngo ibikorwa by’ububaji no gusudira, kwimukira mu gakiriro gashya kari kuzuye muri uyu Mujyi.

Hari benshi babyanze abandi barabireka bavuga ko ari igikorwa kigamije kubabuza abakiliya. Kuri ubu akanyamuneza ni kose kuko amafaranga bakoreraga mbere yikubye inshuro nyinshi.

Agakiriro ka Rwamagana katangiranye abantu 85 bose bari basanzwe bakora ibikorwa by’ububaji no gusudira, ubu gakoreramo abakozi barenga 400 barimo urubyiruko 250.

Perezida w’Agakiriro ka Rwamagana, Ndayambaje Janvier, yavuze ko muri aka gakiriro bahagiriye ibihe byiza.

Ati “Akazi karahari urubyiruko rurimo kuhabona akazi ari benshi. Aha ni imyuga ukora kandi ugatahana amafaranga buri munsi, rero turashimira Leta yadufashije gukorera ahantu heza, ikanaduha imashini zigezweho.”

Ahari ibihuru hari kubinjiriza agatubutse

Nzabonimana Léonidas ufite imyaka 28, amaze imyaka umunani akorera muri aka Gakiriro. Yavuze ko yatangiye akoramo ibiraka bisanzwe ahembwa ibihumbi 30 Frw ku kwezi, aza gutera intambwe yishakira igishoro kuri ubu afite imashini zifite agaciro ka miliyoni 6 Frw.

Ati “Ubu mfite imashini zirimo isatura imbaho, indi ikazoza ikanazishyiraho imirimbo. Aka kazi nkora katumye niyubakira inzu ubu ntaha iwanjye kandi mbasha kwikemurira ibindi bibazo mpura nabyo.”

Mutoni Marry w’imyaka 23, yavuze ko yatangiye gukorera muri aka gakiriro ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. Yatangiye acuruza imbaho aza gutera indi ntambwe atangira no kuzikoramo intebe, ibitanda, utubati n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Ati “ Twishimiye gukorera hano kuko n’iyo Leta igiye kudufasha, idufashiriza hamwe. Hano usanga dufite imashini tuba twaraguriwe na Leta kuburyo zidufasha mu kazi kacu ka buri munsi, ibyo bitwereka ko dushyigikiwe cyane.”

Uwiringiyimana Mannaseh watangiriye muri aka gakiriro atwara imizigo ku magare, yavuze ko kuri ubu ari umwe mu bacuruza intebe zijyanye n’igihe.

Yavuze ko aka gakiriro kamufashije mu kwiteza imbere asaba ubuyobozi kongera inzu bakoreramo kuko muri iki gihe basigaye babura aho bashyira ibikoresho byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko aka gakiriro mu myaka umunani kamaze kahaye abakiri bato umwanya wo kwihangira umurimo mu bubaji n’ubusuderi.

Yavuze ko kuri ubu imibare y’abifuza gukoreramo igenda yiyongera umunsi ku munsi.

Kukijyanye n’uko kari kuba gato, yavuze ko ari igisubizo ku buyobozi kuko baba bumva ko intego kubakiwe zigenda zigerwaho abantu benshi bakifuza kugakoreramo.

Yavuze ko gahunda yo kukagura ihari aho hari inyubako zubatswe kugira ngo zikoreremo by’agateganyo isoko rya Rwamagana ariko ko mu gihe gito kiri imbere iri soko rizavamo inyubako zigashyikirizwa abakorera mu gakiriro.

Abasudira babonye umwanya wo kubikora kinyamwuga
Akanyamuneza ni kose ku rubyiruko rukorera mu gakiriro ka Rwamagana
Mutoni Marry yavuze ko yishimira iterambere amaze kugeraho akesha agakiriro ka Rwamagana
Perezida w’Agakiriro ka Rwamagana,Ndayambaje Janvier yavuze ko kuri ubu bafite abagera kuri 400 bagakoreramo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza