Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, kigaragaza ko mu ngo 100 zo mu Rwanda, izigera kuri 18% ari zo zifite amazi azigeramo imbere, mu gihe abo mu zindi zisigaye bajya kuyavoma mu mavomo rusange ari hafi y’aho batuye.
Ni imibare iherutse gutangazwa n’Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi WASAC Utilities Ltd, Gisele Umuhumuza ubwo yari mu Kiganiro Zinduka cyo kuri Radio 10 agaruka ku Nama Mpuzamahanaga yita ku mazi u Rwanda rwari rugiyE kwakira.
WASAC Group itangaza ko muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha Iterambere ya NST1, aho u Rwanda rwiyemeje ko bitarenze 2024 umuturage wese azaba agerwaho n’amazi, kuri ubu rugeze kuri 82.3%.
Umuhumuza yavuze ko muri iyi mibare abaturage bagera kuri 72.4% bo mu mijyi, bakura amazi mu ntera ya metero 200 mu gihe abagera kuri 56.8% bo mu byaro bakayakura mu ntera 500.
Uyu muyobozi agaragaza ko ku bagerwaho n’amazi batuye mu mijyi ari bo bayabona ari benshi aho bagera kuri 95% mu gihe abo mu bice by’ibyaro amazi bayagezwaho ku kigero cya 72%, akavuga ko bakomeje gukora uko bashoboye ngo intego izagerweho.
Ikibazo cy’ingo nke zifite amazi ubwazo, ni ukuvuga zitajya ku mavomo rusange, ni kimwe mu mbogamizi Umuhumuza avuga ko WASAC Group ifite, ku buryo bari gushaka uko cyagenda kigabanywa kuko muri NST1 harimo no kongera umubare w’izo ngo.
Ati “18% ni imibare tugomba kuzamura, byibuze tukagera hagati ya 30% na 35% mu 2030. Ikindi ariko iyo dukoze isesengura hari n’aho tugeza ibikorwaremezo by’amazi ivomo rusange rikajya muri za metero zagenwe, wa muturage akumva ko nta mpamvu yo kuzana amazi mu rugo rwe ngo ayiyegereze.”
Umuhumuza asaba abaturage gukangukira kuzana amazi mu ngo zabo kuko nubwo ari byiza kubona amazi muri metero zisabwa, birushaho kuba byiza iyo uyifitiye mu rugo kuko.
Ati “Burya ni na bwo uyacunga neza, ukimakaza isuku n’isukura ndetse ugahendukirwa umwanya wo kujya kuvoma ukawukoramo.”
Yerekana ko na leta yakomeje kugerageza koroshya ibiciro by’amazi ndetse ikanashyiramo nkunganire kugira ngo yorohereze abaturage kubona amazi, haba ku bakoresha amazi menshi nk’inganda, abavomera ku mavomo rusange ndetse n’abakoresha amazi ari munsi ya meterokibe eshanu ku kwezi.
Ati “Tubikora kugira ngo tworohereze abantu bayakoresha ku buryo butandukanye, abakenera menshi ibikorwa binini bashobore gukora ibikoresho bizajya ku isoko, hirindwa ko ikiguzi cy’amazi cyababera imbogamizi. Ibyo kandi tubikorera n’ab’amikoro make tubafasha ko batabura amazi yo gukoresha.”
Umuhumuza yavuze ko bijyanye n’amafaranga agenda ku bikorwaremezo by’amazi, kuyasukura n’ibindi, amafaranga abaturage bacibwa atari ikiguzi cy’amazi ahubwo ari icya serivisi z’amazi, agatangaza ko kiramutse kibaye ikiguzi cy’amazi igiciro gishobora kwikuba gatatu.
Yerekana ko uyu munsi bakomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ifasha abaturage kubona amazi meza, aho kuri ubu hari kubakwa inganda esheshatu zirimo n’imiyoboro ingana n’ibirometero birenga 400 biri kubakwa mu gihugu hose.
Ni imishinga izajyana n’indi yo irimo uwo u Rwanda ruri gufatanyamo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yaranze inkunga ingana na miliyari 342 Frw yo kugeza amazi ku baturage bo mu turere 10.
Uzajyana kandi n’indi irimo uwo kuvugurura uruganda rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rukava kuri meterokibe ibihumbi 15, rukagera ku zigera ku bihumbi 36, urwa Mutobo rugiye kwagurwa rugatanga amazi mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba n’indi.
Umuhumuza yerekanye ko ubu mu bice by’ibyaro u Rwanda rufite amafomo arenga ibihumbi 16, mu gihe mu mijyi rufite arenga 4500.
Kuri ubu kandi WASAC Group iri kwisunga ikoranabuhanga rifasha mu kugabanya amazi arenga 40% by’akorwa n’izo nganda atakara atagejejwe ku baturage, aho ubu WASAC Group iri gukorana n’ibigo nka VEI cyo mu Buhorandi ndetse na Itron yo muri Amerika bizobereye muri iryo koranabuhanga.
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko kugira ngo u Rwanda ruzabe igihugu gikize mu 2050, rukeneye miliyari ibihumbi 12 Frw kugira ngo abaturage bose b’icyo gihe bazabe bagerwaho amazi meza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!