IGIHE

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’asaga miliyari 365 Frw

0 9-06-2026 - saa 13:06, Jean de Dieu Tuyizere

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 250 z’Amadolari (miliyari 365,75 Frw) yo kwifashisha muri gahunda zo guhangana n’ibibazo byugarije urwego rw’ubukungu, by’umwihariko muri iki gihe mu Burasirazuba bwo Hagati hari kuba intambara.

Ku wa 8 Kamena 2026, ubuyobozi bwa IMF bwanzuye ko iyi nguzanyo izatangwa mu byiciro mu gihe cy’amezi 38 ariko ko miliyoni 35,7 z’Amadolari (miliyari 52,2 Frw) zigomba guhita zitangwa kugira ngo u Rwanda ruzifashishe mu gukemura ibibazo byihutirwa bijyanye n’ubukungu.

Ni inguzanyo yoroshye kwishyura iri mu cyiciro cy’izagenewe ibihugu biri mu nzira y’iterambere, kuko inyungu yayo izaba ari nke cyane, kandi u Rwanda ntirusabwa guhita rutangira kuyishyura.

Iki kigega gishima ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka, aho mu 2025 bwazamutseho 9,4%, rubikesheje amafaranga ava mu byo rwohereza mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye nka zahabu, coltan na gasegereti.

Umuyobozi w’agateganyo w’inama y’ubuyobozi ya IMF, Bo Li, yagize ati “Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhagarara bwemye n’ubwo ibibazo byagiye bikurikirana, byerekana ubushake bukomeye bwo gukora amavugurura no gushyiraho politiki ihamye.”

Mu byo IMF igaragaza ko bikwiye gukomeza gushyiramo imbaraga ni uguhangana n’izamuka ry’ibiciro no kongera ibikorerwa imbere mu gihugu kuko bigaragara ko ibitumizwa mu mahanga bikiri byinshi, cyane cyane ibikenerwa n’ibigo by’ubucuruzi.

IMF igaragaza ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati izagabanya umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, kuko igipimo gishobora kujya munsi ya 6,8% mu 2026 kivuye ku 9,4% cyagezeho mu 2025.

Ingaruka ziterwa n’iyi ntambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel zirimo izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga ndetse n’icy’ifumbire.

Biteganyijwe ko inguzanyo ya IMF izafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda zigabanya ingaruka z’iyi ntambara zirimo kongera amafaranga igihugu cyinjiza, kugabanya igitutu cy’inguzanyo, gucunga izamuka ry’ibiciro no gushyigikira abikorera.

Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika na Israel byarasaga i Tehran. Mu rwego rwo kubishyiraho igitutu, ingabo za Iran zafashe icyemezo cyo gufunga Umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Ingaruka z’icyemezo ingabo za Iran zafashe zahise zigaragara kuko ubwato bwanyuzagamo ibikomoka kuri peteroli bwahise buhagarika ingendo, ibiciro bya lisansi na mazutu bihita bitumbagira ku isoko mpuzamahanga.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuzamura ibiciro bya lisansi kigera ku 2938 Frw kuri litiro, icya mazutu kigera ku 2927 Frw. Byatumye ruzamura ibiciro byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ariko rushyiramo nkunganire kugira ngo abashoramari n’abagenzi bataremererwa cyane.

Tariki ya 6 Kamena, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasobanuriye abanyamakuru ko iyo Leta idashyiraho nkunganire ya 18,26%, igiciro cya litiro ya mazutu cyari kugera ku 3581 Frw, aho kuba 2927 Frw.

Inguzanyo IMF yemereye u Rwanda ni iyo kurufasha guhangana n'ingaruka z'intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati
Bo Li yashimye uburyo ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kwihagararaho mu gihe Isi yugarijwe n'ibibazo bikurikirana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza