Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali wegukanye ibihembo bibiri bya zahabu mu marushanwa y’ibishushanyo mbonera by’imijyi akorwa n’ikigo cyo muri Singapore, Singapore Institute of Planners (SIP).
Ibihembo Umujyi wa Kigali wegukanye harimo icy’igenamigambi ryiza (Gold Award for Excellence in Planning) n’icy’Igenamigambi ridaheza umuturage (Gold Award for Excellence in planning for Community Engagement and Social Inclusiveness).
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye yashimiye Surbana Jurong Consultants yagize uruhare mu ikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Yavuze ko ibihembo Umujyi wa Kigali wahawe ari ikimenyetso cy’uko icyo gishushanyo mbonera kizagirira abaturage n’igihugu akamaro.
Yavuze ko ibyo bihembo ari umurunga ukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Surbana Jurong, yizeza ko bazakomeza gusigasira uwo mubano n’ubufatanye bwiza.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibijyanye n’ibishushanyo mbonera muri Surbana Jurong Consultants, Anandan Karunakaran, yavuze ko kimwe mu bintu byiza bigaragara mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, ari imihanda y’abanyamaguru (Imbuga City Walk) mu gufasha abatuye umujyi kwisanzura.
Umuyobozi Mukuru wa Surbana Jurong Global Architecture muri Aziya, yavuze ko ibihembo Umujyi wa Kigali wegukanye ugaragaza akamaro k’ubufatanye bw’u Rwanda na Surbana Jurong.
Yavuze ko umurongo u Rwanda rurimo ugaragaza ejo hazaza heza hagana ku iterambere rirambye.
Si ubwa mbere igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyegukana ibihembo muri SIP Planning Awards, kuko mu 2013 wegukanye Best Planning Award naho mu 2019 wegukana Best Urban Design Plan
Ibihembo bya The SIP Planning Awards biba buri myaka ibiri bigamije gushimira abagira uruhare mu igenamigambi ry’imijyi, abakora ibishushanyo mbonera ku rwego mpuzamahanga.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kivuguruye cyatangiye gukoreshwa guhera umwaka ushize, kizageza mu 2050.
Iby’ingenzi biri muri icyo gihsushanyombonera ni imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi, uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, iterambere ry’ubukungu, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!