Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Company Plc cyafunguye ishami rishya mu gace ka Kabarondo mu Karere ka Kayonza, ryitezweho gufasha abacuruzi kurushaho kubona serivisi z’imari no kwiteza imbere.
Iri shami ryubatswe ku bufatanye n’Ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) gishinzwe guteza imbere serivisi z’imari no kuzegereza abaturage mu Rwanda; riri hafi ya gare n’isoko rya Kabarondo. Ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gicurasi 2022.
Ni ishami rya 20 iki kigo cy’imari gifunguye, rikaba irya gatatu mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma y’irya Kiramuruzi n’irya Mahama rifasha impunzi kubona serivisi zo kubitsa no kugurizwa.
Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noël, yavuze ko iri shami rya Kabarondo rifite umwihariko wo gufasha impunzi n’abacuruzi mu kurushaho kwiteza imbere.
Ati “Dufite ishami rifasha impunzi mu Nkambi ya Mahama ariko batugejejeho ikibazo cy’uko iyo bagiye kurangurira Kabarondo kugendana amafaranga bibagora. Kuva i Mahama ukagera Kabarondo bazajya bakoresha iri shami tubahe amafaranga bajye kurangura bakomeze ibikorwa byabo.”
Yakomeje avuga ko iri shami ritazafasha abaturage babarizwa mu nkambi gusa ahubwo rizanagoboka abacuruzi ba Kabarondo mu kwiteza imbere cyane cyane abakora mu myuga ibyara inyungu nk’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi busanzwe.
Ati “Icyo twe tuzatandukaniraho n’abandi ni ugutanga serivisi zihuse kandi zinoze ku buryo umukiliya uzajya utugana azajya ataha yishimye.”
Mukahigiro Philomène usanzwe ucururiza mu Mujyi wa Kabarondo yavuze ko ishami bari barikeneye cyane kuko bagiye kujya babitsa hafi yabo nibanakenera amafaranga bayabahe mu buryo bworoshye bitabasabye gukora ingendo ndende.
Ati “Inyungu kuri bo ku nguzanyo twabonye ziri hasi ugereranyije n’izindi banki, tubitezeho rero kudufasha kuduteza imbere mu bucuruzi bwacu.”
– Ni cyo kigo cy’imari cyorohereza impunzi cyane
Umutanguha Finance Company Plc ni cyo kigo cy’imari cyorohereza impunzi cyane nkuko ababarizwa mu Nkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi Z’Abarundi n’Abanye-Congo babyivugira.
Nsengiyumva Jean Claude yavuze ko ishami ry’iki kigo rya Mahama ryabafashije gutandukana no kubika amafaranga mu nzu.
Yashimangiye ko “kuri ubu ngo dusigaye tuyajyana kuri banki.’’
Yavuze ko umuntu washakaga gukoresha banki yakoraga ibilometero byinshi ayajyanyeyo bigatuma abenshi bahitamo kubika amafaranga mu nzu.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Umutanguha Finance Company Plc, Sibomana Innocent, yijeje abakiliya ba Kabarondo guhabwa serivisi nziza ndetse no kubafasha gutera imbere binyuze mu kubaha inguzanyo ziri ku nyungu nto no kurushaho kubafasha mu zindi serivisi zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye ubuyobozi bwa Umutanguha Finance Company Plc bwahisemo gufungura ishami muri aka gace, abizeza imikoranire myiza.
Yagize ati “Akarere ka Kayonza ni ko gahuza Intara y’Iburasirazuba yose, iyo uvuye Kirehe na Ngoma uraza ukagera Kayonza ugakomeza i Kigali, wava Nyagatare na Gatsibo nabwo ukaza ukahanyura ugakomeza n’iyo uvuye mu bihugu duturanye nabwo urahanyura ni ahantu heza rero ho gushora imari.”
Yijeje ubufatanye iki kigo, ababwira ko muri aka karere hakiri amahirwe menshi mu ishoramari cyane cyane mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Umutanguha Finance Company Plc ni ikigo cy’imari cyashinzwe mu 2003 aho cyari kimeze nka koperative, mu 2006 cyaje guhinduka ihuriro ry’amakoperative, mu 2013 cyarakuze cyiyandikisha nk’icy’ubucuruzi.
Kuri ubu Umutanguha Finance Company Plc ifite imari shingiro ya 3.457.964.650 yatanzwe n’abanyamigabane barenga 15.000. Ifite abakiliya barenga 400.000 aho bafite ubwizigame bugera kuri miliyari 7.800.000.000 Frw. Iki kigo kimaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 10 Frw mu gihe gifite umutungo ungana na miliyari 14 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!