IGIHE

Bidasubirwaho, CIMERWA yaguzwe miliyoni 85$

0 25-01-2024 - saa 14:52, Nshimiyimana Jean Baptiste

Ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy’imigabane 99.94% mu ruganda rwa CIMERWA, yaguzwe miliyoni 85$, ni ukuvuga 107.963.175.000. Frw, biyemeza guhaza sima ku isoko ry’u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n’Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.

Tariki 17 Ugushyingo 2023 ni bwo byatangajwe ko CIMERWA yegukanywe na National Cement Company. Uru ruganda rwari rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 270 bya sima ku mwaka, ariko ngo rugiye kongererwa ubushobozi ku buryo ruhaza isoko rugasagurira n’akarere.

Umuyobozi w’Ikigo Devki Group ari na cyo kibarizwamo National Cement Company, Dr Narendra Raval, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, yatangaje ko bamaze kwishyura amafaranga yose, bityo begukanye imigabane yabo kandi bagiye gushora amafaranga menshi kugira ngo serivisi uruganda rwatangaga zirusheho kuba nziza, na sima irusheho kujya ku rwego rwisumbuye.

Ati “Dufite gahunda yo gushoramo miliyoni 60$ ashobora kwiyongera cyangwa akagabanyuka, ariko icyo tugamije cyane ni ukugabanya igiciro cya sima mu Rwanda ku buryo buri Munyarwanda abasha kugura sima akuba inzu ye.”

Dr Narendra yavuze ko imigabane yaguzwe amafaranga menshi, ariko icyo bashyize imbere ari uguhindura CIMERWA ishema ry’u Rwanda.

Ati “Twishyuye miliyoni 85$ ndetse inzira zijyanye no kwishyura zarangiye uyu munsi. Kandi nishimiye ko twaje gukorera mu gihugu cyiza cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, rero tuzakora ku buryo CIMERWA iba ishema ry’u Rwanda, na buri munyarwanda, kuko nzakora ku buryo duhagarika gutumiza sima hanze y’igihugu.”

Yavuze ko umugabane umwe waguzwe 0.12$, ariko ngo bazakora ku buryo mu minsi mike iri imbere umugabane muri iki kigo uzaba uhenze cyane.

Kugeza ubu ku isoko ry’u Rwanda hagaragara sima zikomoka mu bihugu byo mu Karere nka Uganda na Kenya ariko Dr Narendra avuga ko imbaraga bazanye zizatuma babirukana ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Kuba turi sosiyete yo muri Afurika y’Iburasirazuba, nzi neza ibibazo by’aka karere kandi mufite Umukuru w’Igihugu ukora cyane ushaka ko igihugu kidakomeza gutumiza ibintu hanze uko byagenda kose. Kubera icyo cyerekezo, sosiyete yanjye yafashije Kenya kutongera gutumiza hanze sima mu myaka irindwi ishize. Uganda na yo yarayitumizaga. Baradutumiye kugira ngo dukemure icyo kibazo, ubu ntabwo bagitumiza sima hanze.”

“Ndasezeranya Abanyarwanda bose ko mu gihe gito cyane Imana nibidufashamo, hakabaho no gushyigikirwa na Leta, nzatuma u Rwanda rutongera gutumiza sima hanze. Inyungu ntabwo ari yo ntego yacu ya mbere, icya mbere ni ugufasha igihugu kwihaza kuri sima, kuko iyo utumiza ibintu hanze uba uri gutanga amadovize kandi buri munsi aba agenda.”

Yasobanuye ko mu byo bazibandaho cyane harimo gukora ibikorwa bitandukanye byongera ubwiza bwa sima ikorwa n’uru ruganda, kongera ubwinshi bwa sima ndetse no gukora ku buryo igiciro cya sima kigabanyuka ku isoko ry’u Rwanda.

Mu 2023, CIMERWA yinjije miliyari 103 Frw, bingana n’izamuka rya 11,9% ugereranyije n’umwaka wabanje. Inyungu nyuma yo kwishyura imisoro yo yageze kuri miliyari 15 Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CIMERWA, Regis Rugemanshuro yatangaje ko kugurisha sosiyete ikora neza kandi yunguka byose ari ubucuruzi, kandi ikibi ngo byaba ari ukugurisha ikigo kidakora neza.

Ati “Waba wacuruje nabi mu gihe watanga ikintu kidakora, niyo mpamvu twishimiye ubucuruzi twakoze, kandi kugira ngo uruganda rurusheho gutera imbere kuko iyo urebye uburyo ishoramari rihagaze mu Karere, Devki Group yagaragaje ko ifite ubwo bushobozi, bikanatanga icyizere ko intego igihugu gifite mu iterambere by’umwihariko mu bijyanye n’ubwubatsi zizagerwaho binyuze muri CIMERWA ikora mu buryo bwagutse.”

CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda. Mu bikorwa binini sima yayo yifashishijwemo harimo BK Arena, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, Stade Amahoro, imihanda itandukanye n’ibyumba by’amashuri birenga 2000.

Umuyobozi Mukuru wa Devki Group Dr Narendra Raval yavuze ko mu gihe gito nta sima iva hanze izongera gukenerwa mu Rwanda
Inama yahuje abari abanyamigabane ba CIMERWA na Devki Goup yasojwe ibyo kwishyura ikiguzi cyose birangiye
Imigabane 99% ya CIMERWA yatanzweho miliyoni 85$
Dr Narendra Raval wari umaze kwegukana CIMERWA aganira n'abandi bayobozi
Bidasubirwaho Devki Group yegukanye imigabane 99% ya CIMERWA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza