IGIHE

Umutungo n’imari bya Leta y’u Rwanda byarenze miliyari 22.000 Frw

0 8-05-2026 - saa 07:45, Ntabareshya Jean de Dieu

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025 yerekanye ko umutungo n’imari bya Leta bigeze kuri miliyari 22.000 Frw.

Ni ubugenzuzi bukorwa hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga kugira ngo igihugu kimenye agaciro k’umutungo gifite cyangwa imari ihari, mu rwego rwo kumenya uko gihagaze mu buryo bufatika.

Ibi ni bimwe mu bikunze kugora ibihugu byinshi byo muri Afurika aho usanga bifite umutungo n’imari ariko bitazi ingano yabyo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatangiye gukora ubu bugenzuzi mu rwego rwo gufasha u Rwanda nk’igihugu cyifuza kwihuta mu iterambere kumenya aho gihagaze, bijyanye n’umutungo gifite.

Iryo genzura ryakozwe haherewe ku mutungo wose wa Leta aho waba uri hose ndetse n’imari ifite.

Mu bugenzuzi byagaragaye ko Leta ifite ubutaka bufite agaciro ka miliyari 3.052,9 Frw, inyubako zayo zitandukanye zifite agaciro ka miliyari 3.568,3 Frw n’imihanda ifite agaciro ka miliyari 3.776,6 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kandi yagaragaje ko Leta ifite ibinyabiziga bya miliyari 92 Frw, imashini n’ibikoresho by’ubwubatsi bifite agaciro ka miliyari 242,9 Frw, ibikoresho by’ikoranabuhanga by’arenga miliyari 113 Frw, imitungo idafatika nka sisitemu z’ikoranabuhanga zifite agaciro ka miliyari 161,3 Frw n’umurage ungana na miliyari 0,9166 Frw.

Muri rusange umutungo wa Leta ufite agaciro ka miliyari 18.370 Frw, mu gihe amafaranga mu buryo bufatika angana na miliyari 3.644 Frw.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru yerekana kandi ko umutungo n’imari bya Leta byazamutse ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize aho wavuye kuri miliyari 18.342 Frw ugera kuri miliyari 22.187 Frw.

Yerekanye ko ishoramari rya Leta ryashyizwe mu bigo 30 byayo, bitanu by’abikorera na 15 biri ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa 6 Gicurasi 2026, ubwo yagezaga iyo raporo ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko ibigo bya leta bigenda bitera intambwe mu gukoresha neza umutungo n’imari ya Leta.

Imibare igaragaza ko mu bugenzuzi bwakozwe, nibura ibitabo by’ibaruramari byakozwe neza ku kigero cya 97%, iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza biri kuri 83% mu gihe kubahiriza ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta bigeze kuri 79%.

Yakomeje agira ati “Nubwo tubona muri rusange hari impinduka zigaragara mu gucunga imari n’umutungo, turasaba ko ibi byakwitabwaho mu buryo bw’umwihariko. Ibyo ni ugutegura no gushyira mu bikorwa imishinga, gutanga serivisi, gukoresha neza imitungo n’ibikoresho byaguzwe na leta no gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi.”

Umutungo udakoreshwa wageze kuri miliyari 8,2 Frw

Kamuhire yagaragaje ko mu bugenzuzi bwakozwe hagaragaye ko hari imitungo ya Leta 436 idakoreshwa, ifite agaciro ka miliyari 8,2 Frw avuye kuri miliyari 7,9 Frw mu 2024.

Yerekanye ko mu bigize imitungo idakoreshwa harimo ibikoresho byo kwa muganga, amasoko, ibibanza, inyubako, ibikoresho by’ikoranabuhanga, iminzani yo gupima amatungo, amavuriro y’ibanze n’ibindi.

Yashimangiye ko iyo mitungo ikwiye kubyazwa umusaruro aho bidashoboka ikagurishwa.

Ati “Turasaba ko abashinzwe gucunga iyi mitungo bakorana n’izindi nzego kugira ngo ibyazwe umusaruro aho bidashoboka igurishwe.”

Umutungo n’imari bya Leta birenga miliyari 22.000 Frw
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yasabye ko imitungo ya Leta idakoreshwa yabyazwa umusaruro cyangwa ikagurishwa
Abadepite n'Abasenateri bagejejweho raporo y'ubugenzuzi bw'imari ya Leta yo mu mwaka wa 2024/2025
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza