IGIHE

U Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi cya miliyari zirenga 2Frw mu cyumweru kimwe

0 29-05-2023 - saa 14:11, IGIHE

Mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi cya miliyari zirenga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ikawa yoherejwe yinjije miliyoni zirenga 170Frw.

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

Kuva tariki 20 kugeza tariki 26 Gicurasi 2023, ikawa yoherejwe mu mahanga yanganaga na toni 59.2, ikaba yarinjije 170.965 by’amadolari aho impuzandengo ku kilo yari amadolari 2.8. Yoherejwe cyane mu Bubiligi.

Imibare ya NAEB kandi yerekana ko icyayi cyoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize kingana na toni 855.4, cyinjiza 2.244.830 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari 2Frw. Impuzandengo ku kilo yari amadolari 2.6, kikaba cyaroherejwe cyane muri Pakistan n’u Bwongereza.

Imboga, imbuto n’indabo zoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize zingana na toni 410.2, zinjiza 676.057 y’amadolari, ni ukuvuga koi kilo kimwe cyagurwaga amadolari 1.6 mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi, u Bufaransa n’u Budage.

Ibinyampeke n’ibinyamisogwe byagurishijwe mu mahanga byinjije 1.365.943$ naho ibinyabijumba byinjiza 81.854$. Ibindi bihingwa nka pulse byinjije 45.005$ mu gihe ibinyamavuta byinjije 30.690$.

Muri iki cyumweru kandi ibikomoka ku matungo byinjirije u Rwanda 187.618$, mu gihe ibindi bitarondowe byinjije 305.070 $. Bikaba byaroherejwe cyane muri RDC, Sudani y’Epfo na Qatar.

Icyayi u Rwanda rwohereje mu mahanga mu cyumweru gishize cyinjije miliyari zirenga 2Frw
Ikawa yoherejwe mu mahanga yanganaga na toni 59.2
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza