MTN Rwanda yatangaje ko yagize inyungu ishimishije mu mwaka ushize warangiye ku wa 31 Ukuboza 2025, aho nyuma yo kwishyura imisoro, yungutse miliyari 10,8 Frw nyuma y’uko mu mwaka wabanje yari yagize igihombo cya miliyari 5,4 Frw.
Kugera kuri iyi nyungu, byatijwe umurindi n’izamuka ku rwego rwo hejuru ry’umubare w’abakiliya b’iyi sosiyete, ukwiyongera mu ikoreshwa rya serivisi za Mobile Money n’izamuka ry’inyungu mu nzego zayo zose.
Muri rusange amafaranga yinjiye aturutse muri serivisi za MTN Rwanda yiyongereye ku gipimo cya 14,7% agera kuri miliyari 295,7 Frw mu 2025. Ni ukuvuga amafaranga yavuye muri serivisi zo guhamagara, internet, Mobile money n’izindi zitangwa n’iki kigo.
Ubu bwiyongere bwatewe ahanini n’umubare w’abakiliya ugenda wiyongera, kuko abafatabuguzi bayo biyongereyeho 7,4% ugereranyije n’umwaka wabanje, bagera kuri miliyoni 8,2.
Abafatabuguzi bakoresha internet biyongereyeho 14,1% ugereranyije n’umwaka wabanje, bagera kuri miliyoni 2,8.
Icy’ingenzi cyaranze umwaka wa 2025 muri MTN Rwanda ni izamuka ryo hejuru rya serivisi z’ihererekanya ry’amafaranga kuri telefoni [Mobile Money] zizwi nka MoMo.
Ugereranyije n’umwaka wabanje, umubare w’abakoresha izi serivisi buri kwezi wazamutse ku rugero rwa 17,3%, bagera ku bantu miliyoni 6,2.
MTN Rwanda ibara abafatabuguzi bamaze ku murongo nibura iminsi 90, mu gihe kuri serivisi za internet na MoMo ibara abamaze iminsi 30 bazikoresha.
Mu 2025, MTN Rwanda yinjije miliyari 152,2 Frw ziturutse muri MoMo ugereranyije na miliyari 116,7 Frw zari zabonetse mu 2024. Ni izamuka rya 30,4% ugereranyije umwaka ku wundi.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yatangaje ko umwaka wa 2025 wari uw’ingenzi kuri iyi sosiyete, agaragaza ko kwagura isoko no kwihutisha umuvuduko w’ubucuruzi biri mu byatumye bongera kugera ku nyungu.
MTN Rwanda yinjije miliyari 106,8$ avuye mu bikorwa byayo nyuma yo kwishyura imisoro, inguzanyo, ndetse inajyanishije imiterere y’itakazagaciro k’ifaranga. Ni izamuka rya 17,3%.
Amafaranga yashowe mu bikorwa by’ikigo ukuyemo ay’ubukode, yagabanyutseho 8%, agera kuri miliyari 34 Frw. Amafaranga yose yashowe mu bikorwa by’ikigo yagabanutseho 27% agera kuri miliyari 47,3%.
Izi ngamba nshya zo gukoresha neza imari, zatumye MTN Rwanda yizigana miliyari 18 Frw zari kuba zarashowe mu bikorwa bitandukanye.
Inyungu ku migabane yongeye kuzamuka igera ku 8 Frw kuri buri mugabane, iri rikaba ari izamuka rya 300% ugereranyije n’igihombo cyabaye mu mwaka wabanje.
Nubwo yongeye kubona inyungu ikomeye mu mwaka wa 2025, inama y’ubutegetsi ya MTN Rwanda yasabye ko nta nyungu igabanywa abanyamigabane y’uwo mwaka yazatangwa.
Iki cyemezo bivugwa ko kigamijwe kongera gusubiza ku murongo ibijyanye n’imari y’iyi sosiyete no guteganyiriza imishinga ikomeye y’ahazaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!