IGIHE

Minisitiri Murangwa Yussuf afitiye icyizere Anne Juuko wahawe kuyobora EADB

0 3-10-2026 - saa 10:53, IGIHE

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Murangwa Yussuf, yagaragaje ko afitiye icyizere Anne Juuko wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba (EADB), ashimangira ko ubunararibonye afite buzayifasha kwagura ibikorwa byayo no kurushaho guteza imbere ibihugu biyigize.

Juuko ukomoka muri Uganda yatangiye izi nshingano ku wa 2 Ukwakira 2026, nyuma yo gushyirwaho n’Inama Nkuru iyobora EADB, iyobowe na Minisitiri Murangwa.

Mu butumwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje, Murangwa yashimye ubushobozi bwa Juuko n’ibyo yagezeho mu rwego rw’imari mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Yagize ati “Anne Juuko ni umuyobozi w’indashyikirwa mu rwego rw’imari, ufite ibigwi mu guteza imbere ibikorwa mu masoko atandukanye yo muri Afurika.”

Murangwa yongeyeho ko ubumenyi bwa Juuko ku bukungu bw’akarere, amasoko y’imari n’ishoramari ndetse no gutera inkunga iterambere buzagira agaciro gakomeye mu cyiciro gishya EADB igiyemo.

Juuko afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu mirimo y’amabanki, amasoko y’imari no mu buyobozi bukuru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Mbere yo kwerekeza muri EADB, yakoraga muri Standard Bank Group, aho yari ashinzwe ibikorwa by’amasoko y’imari mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yanabaye Umuyobozi Mukuru wa Stanbic Bank Uganda, ayobora ishami ryita ku bigo n’ishoramari muri Standard Bank Namibia, ndetse anagira imyanya ikomeye muri Citibank Kenya na Citibank Uganda.

Murangwa yavuze ko Juuko agiye kuyobora EADB mu gihe iyi banki imaze kugera ku musaruro mwiza, uzamubera umusingi wo kuyigeza ku rundi rwego.

Mu 2025, inyungu za EADB mbere yo gukurwamo imisoro ziyongereyeho 51%, naho inguzanyo yatanze ziyongeraho 140%.

Yakomeje kandi kugira amanota ya A atangwa na S&P Global n’aya Baa3 atangwa na Moody’s, agaragaza icyizere mu bushobozi bwayo bwo kwishyura imyenda. Ibyo bigo byombi byagaragaje ko ayo manota ateganyijwe kuguma ku rwego ruhamye.

Murangwa yagize ati “Inama Nkuru iyobora banki ifite icyizere ko, ku buyobozi bwe, EADB izarushaho gushimangira umwanya wayo nka banki y’imari igamije iterambere iza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba, ikagura ubufasha iha ibihugu biyigize, ikanagira uruhare runini kurushaho mu kuzamura ubukungu bw’akarere, kwishyira hamwe n’iterambere rirambye.”

Yagaragaje ko Juuko afite amahirwe yo kwihutisha impinduka muri iyi banki, kubyaza umusaruro ubushobozi bwayo butarakoreshwa uko bikwiye no kongera uruhare igira mu iterambere ry’akarere.

Ishyirwaho rye ryajyanye n’ibyemezo byafashwe n’Inama Nkuru iyobora EADB, bigamije kuvugurura imiyoborere yayo no kurushaho kunoza imikorere. Icyakora, ibisobanuro birambuye kuri izo mpinduka ntibiratangazwa.

Murangwa yavuze ko imiyoborere myiza ari ingenzi kugira ngo banki igamije iterambere igirirwe icyizere.

Ati “Imiyoborere myiza ni umusingi wa banki y’iterambere yizewe. Ibyemezo byafashwe uyu munsi bizafasha banki kubakira ku musingi ukomeye usanzweho, kugira ngo igeze ku bihugu biyigize no ku karere umusaruro mwiza kurushaho.”

Ku ruhande rwa Juuko, yavuze ko yishimiye kwinjira mu kigo kimaze hafi imyaka 60, ashimangira ko azafatanya n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu kongera uruhare rwacyo mu iterambere.

Yagize ati “Ni ishema kwinjira mu kigo kimaze hafi imyaka 60, kandi nshimishijwe no gukorana n’abafatanyabikorwa bo hirya no hino mu karere, kugira ngo twubakire kuri uwo musingi kandi tugire uruhare rukomeye kurushaho mu mibereho y’abazadukomokaho.”

Yasobanuye ko mu byo azashyira imbere harimo kongera ubushobozi bwa banki bwo gutera inkunga iterambere, gushaka amasoko mashya y’imari y’igihe kirekire no kubaka ubufatanye bwagura ibikorwa byayo.

Juuko yasimbuye Benard Mono wari umaze igihe ayiyobora by’agateganyo, asanzwe ari umuyobozi mukuru ushinzwe imari n’imicungire y’umutungo w’amafaranga muri EADB.

Inama Nkuru iyobora iyi banki yashimiye Mono kuba yaratumye ibikorwa byayo bikomeza neza mu gihe cy’inzibacyuho.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha, Minisitiri Murangwa yashyikirije Juuko amasezerano y’akazi, hari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Uganda, Henry Musasizi, na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya EADB, Dr Ramathan Ggoobi. Mono na we yamushyikirije ibikoresho n’inyandiko bijyanye n’inshingano nshya.

EADB yashinzwe mu 1967, iza kongera gushyirwaho hashingiwe ku masezerano mashya mu 1980, yanaguye inshingano zayo. Ifite intego yo gushyigikira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ukwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere.

Ibihugu biyifitemo imigabane ni u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania, bifatanyije n’ibindi bigo by’imari n’amabanki. Iyi banki ni n’urwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri Murangwa Yussuf afitiye icyizere Anne Juuko wahawe kuyobora EADB
Juuko ukomoka muri Uganda yatangiye izi nshingano ku wa 2 Ukwakira 2026, nyuma yo gushyirwaho n’Inama Nkuru iyobora EADB, iyobowe na Minisitiri Murangwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza