I&M Bank Rwanda yatangaje ko inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro mu gice cya mbere cya 2026 yazamutseho 62% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025, igera kuri miliyari 18,8 Frw.
Iyi banki yavuze ko iri zamuka ryatewe n’ubwiyongere bw’amafaranga yinjije, inguzanyo yatanze ndetse n’amafaranga abakiliya bayibikije.
Imibare y’imari y’amezi atandatu yarangiye ku wa 30 Kamena 2026, yatangajwe ku wa 24 Kanama, igaragaza ko I&M Bank Rwanda yakomeje kwagura ibikorwa byayo, ikomeza gushora imari mu ikoranabuhanga, guteza imbere abakozi, kunoza serivisi zihabwa abakiliya ndetse no kwagura uburyo bwo kugera kuri serivisi zayo.
Amafaranga banki yinjije mu bikorwa byayo yazamutseho 40% agera kuri miliyari 49,1 Frw. Inyungu ikomoka ku nyungu z’inguzanyo yazamutseho 31%, bitewe n’uko inguzanyo zayo zakomeje kwiyongera, amafaranga abakiliya bayibikije akiyongera ndetse n’imicungire myiza y’umutungo wayo.
Inguzanyo I&M Bank Rwanda imaze gutanga zazamutseho 31% kuva umwaka watangira, zigera kuri miliyari 638,4 Frw. Iyi banki yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ubusabe bwiyongereye bw’abakiliya bayo, cyane cyane ibigo by’ubucuruzi n’inzego zikora ibikorwa byongera umusaruro mu bukungu.
Amafaranga abakiliya babikije muri banki yiyongereyeho 25%, bituma ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo burushaho kwiyongera. Umutungo rusange wa banki nawo wazamutseho 23%, urenga miliyari 1,300 Frw.
I&M Bank Rwanda yavuze ko iri zamuka ryabaye mu gihe yakomeje gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo ikoranabuhanga, umutekano w’ikoranabuhanga, guteza imbere abakozi, kunoza serivisi z’abakiliya no kwagura uburyo bwo gutanga serivisi. Ibi byatumye amafaranga yakoreshejwe mu mikorere yiyongeraho 22%.
Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, I&M Bank Rwanda yafunguye ishami rya Rubavu n’irya Gisozi, ndetse itangiza serivisi y’aba-agent, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi z’imari.
Yakomeje kandi guteza imbere serivisi za banki zitangirwa kuri internet binyuze muri gahunda yayo ya “Tsinda na Banki Muhorana”, inatangiza eKash ituma abakiliya bohereza amafaranga ako kanya ari munsi ya miliyoni 10 Frw hagati ya banki zo mu Rwanda, MTN MoMo na Airtel Money.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko imikorere myiza ya banki yagaragaye mu nzego zitandukanye zirimo inyungu, inguzanyo, amafaranga yabikijwe n’umutungo rusange wa banki.
Yagize ati “Mu gihe kiri imbere, intego yacu ni ukubakira ku mpinduka u Rwanda rukomeje kugeraho mu by’ubukungu, tukazibyaza amahirwe arambye ku bakiliya bacu na banki. Tuzakomeza kwibanda ku gukoresha neza umutungo wacu, kwinjira mu nzego zikomeje gutera imbere no kwagura ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.”
I&M Bank Rwanda yashinzwe mu 1963, ikaba ari ishami rya I&M Group PLC, itsinda ry’ibigo by’imari bikorera muri Kenya, Tanzania na Uganda, ndetse rifitanye ubufatanye na CIEL Group no mu birwa bya Maurice.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!